Perezida Kagame yavuze ko kwikorera inkingo muri Afurika bidasaba inkunga gusa, ahubwo binasaba, cyane cyane, kwizerana, ndetse kwikorera bikaba bitavuze kuba ba nyamwigendaho ahubwo hakwiye n’ubufatanye nk’Abanyafurika bakabyaza umusaruro amahirwe yabonetse yo guhindura ibijyanye n’ikorwa ry’imiti ku mugabane.
Ibi Perezida wa Repubulika yabitangaje kuri uyu wa Mbere, itariki ya 06 Ukuboza 2021, afungura Inama y’iminsi ibiri ku bufatanye bwo gukora inkingo muri Afurika yateraniye i Kigali ku bufatanye na Afurika Yunze Ubumwe (A.U.), Ikigo Nyafurika gishinzwe Gukumira no kurwanya Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC), Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), na AUDA-NEPAD.

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yagize ati “Iyo mvuze ko dukeneye kwikorera ibintu ubwacu, ntibisobanura gukora wenyine. Ubushakashatsi bw’inkingo no kuzikora ni umushinga w’Isi yose. Tugomba rero gukorana mu bufatanye nka Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa bakomeye ku Isi.”
Perezida Kagame yashimiye Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’Ibyorezo (AfricaCDC), kugira uruhare muri iyi gahunda y’amateka ku mugabane.
Ati “ Ndabashimira AfricaCDC iyobowe na John Nkengasong, ku gufata iya mbere muri iyi gahunda y’amateka hamwe n’inkunga ya Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe. Izi mbaraga zihuriweho zafashije kubuza Afurika kutongera gutekerezwa nyuma. Ariko turacyafite akazi kenshi ko gukora.”

John Nkengasong, uyobora AfricaCDC ari mu Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Senegal byagiranye amasezerano na BioNTech Group yo gutangira gukora inkingo za mRNA mu mwaka utaha.
Ati “Izi n’izindi gahunda zirimo gukorwa mu bihugu bitandukanye n’ibimenyetso by’imbaraga zikomeye, bigomba gushyigikirwa no gukomeza.”
Yakomeje kandi agira ati “Kubera iki cyorezo giteye ubwoba, habonetse amahirwe yo guhindura imiterere y’ikorwa ry’imiti ku mugabane wacu. Idirishya ntirizakomeza gukingurwa ubuziraherezo. Ubu ni igihe cyo gukora, byanze bikunze kandi byihuse, dufatanyije nka Afrika.”
Twababwira ko Aftican Union Development Agency (AUDA-NEPAD), gahunda y’iterambere ry’ubukungu ya Afurika Yunze Ubumwe, yagize uruhare mu gutegura iyi nama, kuri ubu iyobowe na Perezida Kagame.


