Perezida Kagame mu baherekeje bwa nyuma umwamikazi Elizabeth II

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza wabaye kuri uyu wa Mbere.

Saa sita z’amanywa ni bwo imihango yo gusezera bwa nyuma ku mwamikazi w’u Bwongereza yatangiye. Ni imihango yabimburiwe n’igikorwa cyo kuvana umugogo we ahazwi nka Westminster Hall bawujyama ahitwa Westminster Abbey aho yasezereweho bwa nyuma.

Ni uduce twombi turi mu ngoro y’umwamikazi iri i Londres mu murwa mukuru w’u Bwongereza.

Westminster Abbey by’umwihariko hafite amateka akomeye ku mwamikazi Elizabeth II, kuko mu 1937 ari ho yari yicaye ubwo se umubyara George IV yimaga ingoma, mu 1947 habera umuhango w’ishyingirwa rye n’igikomangoma Philip mbere y’uko ahimikirwa nk’umwamikazi w’u Bwongereza mu 1952 ubwo yasimburaga se ku ngoma.

I Westminster Abbey hari hateraniye abashyitsi barenga 2,000 barimo abayobozi barenga 500; Perezida Paul Kagame kuri ubu uyoboye umuryango wa Commonwealth akaba ari umwe muri bo.

Perezida Kagame yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston.

Nyuma y’uko umugogo w’umwamikazi Elizabeth II wari umaze kugezwa Westminster Abbey utwawe mu buryo bw’intwaro ikururwa n’ingabo zirwanira mu mazi, habaye isengesho ryo kumusabira ndetse no kumusezeraho bwa nyuma.

Ni isengesho ryayobowe na The Very Reverend Dr. David Hoyle MBE.

Iri sengesho kandi ryanitabiriwe na Arkiyepiskopi wa Canterbury, Justin Welby watanze inyigisho yagarutse ku buryo ku isabukuru y’imyaka 21, umwamikazi yiyemeje kumara ubuzima bwe bwose akorera u Bwongereza na Commonwealth, kandi akarinda isezerano rye.

Yavuze ko agahinda ka none katihariwe n’umuryango w’umwamikazi gusa, ahubwo ari ak’igihugu cyose, Commonwealth n’isi yose muri rusange.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Liz Truss ni umwe mu basomye Ijambo ry’Imana yifashishije inyigisho iboneka mu ivanjiri ya Yohani ahagira hati: “”Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya.”

Iyi vanjili ikomeza igira iti: “Nimara kugenda, nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba.”

Isengesho ryo gusezerera ku mwamikazi w’u Bwongereza ryahumuje haba umutambagiro wakozwe ubwo isanduku yarimo umugogo we yavanwaga Westminster Abbey yerekezwa muri chapelle ya St George muri Windsor, agace ari buze gutabarizwamo muri uyu mugoroba.

Ni umuhango uri bwitabirwe gusa n’abagize umuryango we.

Uyu mutambagiro warimo abasirikare babarirwa mu 4,000 bo mu mitwe itandukanye y’Ingabo z’u Bwongereza ndetse n’ab’ibihugu by’amahanga birangajwe imbere na Canada.

Warimo kandi abo mu muryango w’umwamikazi Elizabeth II bari barangajwe imbere n’umuhungu we Charles III wari kumwe n’abavandimwe be, Ibikomangoma William na Harry n’abandi.

Ku mihanda ya Londres aho umugogo w’umwamikazi wanyuzwaga abaturage bari baje kumusezeraho bari benshi, bamwe baterera indabo aho isanduku yari iwutwaye yacaga.

Biteganyijwe ko Umwamikazi Elizabeth II ashyingurwa mu yindi ngoro izwi nka King George VI Memorial Chapel, iruhande rw’umugabo we, Igikomangoma Philip.

Muri iyi ngoro ashyingurwamo ni na ho haruhukiye se na nyina, ari naho habitswe ivu ry’umuvandimwe we, Igikomangoma Margaret.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Kagame mu baherekeje bwa nyuma umwamikazi Elizabeth II
    Gusa Ubwongereza ntibwaduhaye icyubahiro dukwiye! Byabanje kugaragara ko Perezida w’Urwanda atari mu bategetsi batumiwe ku ikubitiro. Nyuma aho kumuha umwanya we nk’ukuriye Commonwealth, disikuru yaje kuvugwa n’umuhagarariye! Ibi byose twagombye kubibonera ibisobanuro.

  2. Perezida Kagame mu baherekeje bwa nyuma umwamikazi Elizabeth II
    Gusa Ubwongereza ntibwaduhaye icyubahiro dukwiye! Byabanje kugaragara ko Perezida w’Urwanda atari mu bategetsi batumiwe ku ikubitiro. Nyuma aho kumuha umwanya we nk’ukuriye Commonwealth, disikuru yaje kuvugwa n’umuhagarariye! Ibi byose twagombye kubibonera ibisobanuro.

  3. Perezida Kagame mu baherekeje bwa nyuma umwamikazi Elizabeth II
    Byose ni agakino ka politique , abazungu baba bakina abirabura bro icyo umenya ko nuko ku muzungu niyo yagusekera nta Gaciro aba aguha aba ari uburyarya ninyungu agushakaho

  4. Perezida Kagame mu baherekeje bwa nyuma umwamikazi Elizabeth II
    Byose ni agakino ka politique , abazungu baba bakina abirabura bro icyo umenya ko nuko ku muzungu niyo yagusekera nta Gaciro aba aguha aba ari uburyarya ninyungu agushakaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *