Perezida Kagame mu Bufaransa, Macron mu Rwanda, Dr Mukwege n’ingabo za Uganda muri RDC ‘mu ibanga’; mu nkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 17 Gicurasi 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo arebana na politiki by’umwihariko mu bubanyi n’amahanga, siyansi, umutekano ndetse n’ubuzima bw’umuryango.

Ay’ingenzi yakiranze ni akurikira:

Perezida Kagame mu Bufaransa, Macron mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa kuva tariki ya 16 Gicurasi 2021, aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga zirimo irebana n’ubukungu bwa Afurika.

Muri uru ruzinduko yamazemo iminsi igera kuri itanu, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abakuru b’ibihugu barimo Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Mu gihe Perezida Kagame yari akiri mu Bufaransa, Perezida Macron yavuze ko tariki ya 27 n’iya 28 Gicurasi 2021 azagirira uruzinduko mu Rwanda, asure ahantu hatandukanye, aganire na mugenzi we, akazasiga ashyizeho n’uhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ijambo rya Perezida Kagame kuri Dr Mukwege

Ubwo Perezida Kagame yari akiri muri ruzinduko, yabajijwe n’abanyamakuru ba France 24 na RFI ibya ‘Rapport Mapping’ yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, zivuga ko ingabo z’u Rwanda zakoze ibyaha by’ubwicanyi muri RDC mu myaka irenga 20 ishize.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yasubije ko nta byaha izi ngabo zakoreye muri RDC, asobanura ko abafite imyumvire y’uko habayeho jenoside ebyiri ari bo bazibishinja.

Perezida Kagame yabajijwe kuri Dr Denis Mukwege usaba ko abo iyi raporo ivuga ko bakoze ibyaha bakurikiranwa n’ubutabera, asubiza uyu muganga yahindutse igikoresho cy’imbaraga “tutabona”.

Umukuru w’Igihugu yanavuze ko uyu muganga yahawe igihembo cyitiriwe Nobel kugira ngo ajye abwirwa ibyo avuga.

Uganda yaba yarohereje ingabo muri RDC mu ibanga

Ibitangazamakuru byo muri Uganda byahishuye ko abasirikare ba Uganda baba baramaze koherezwa mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo bafashe iki gihugu kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ihakorera.

Ni amakuru Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yari yahakaniye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, tariki ya 17 Gicurasi, wasobanuye ko ibihugu byombi bizafatanya gusa mu guhererekanya amakuru y’ubutasi.

Imwe mu mpamvu nyamukuru bivugwa ko yajyanye abasirikare ba Uganda muri RDC ni ukugira ngo zirinde umutekano w’ibikorwa by’ubwubatsi bw’imihanda ihuza ibihugu byombi.

Iruka rya Nyiragongo nyuma y’imyaka 19

Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) hafi y’umujyi wa Goma, tariki ya 22 Gicurasi 2021 cyongeye kuruka nyuma y’imyaka igera kuri 19.

Iruka rya Nyiragongo ryatumye abatuye i Goma babarirwa mu 200,000 bahunga, abenshi muri bo bahungira mu Rwanda bitewe n’impungenge bari bafite ko amahindure yacyo agera mu ngo zabo.

Abapfuye bazize iki kiza byatangajwe ko ari 13 barimo 9 bakoze impanuka ubwo bahungiraga mu muvundo, inzu zasenyutse zo zirabarirwa muri 500 nk’uko ibitangazamakuru byo muri RDC bibivuga.

Umugeni yigishije bagenzi be uburyo bwo kuzigamira urugo rushya

Umugeni w’imyaka 26 y’amavuko witwa Nyirahabimana Edith wo mu Karere ka Nyamasheke, yagaragaye atega imodoka irimo abagenzi, yambaye agatimba, asobanurira Bwiza ko yabikoze mu rwego rwo kuzigamira urugo rushya agiye kubaka, no guha isomo bagenzi be b’ubushobozi buke batekereza gukora ibihenze kandi batabishoboye.

Nyirahabimana yategeye iyi modoka ya ‘coaster’ ahitwa Rwesero muri aka karere tariki ya 21 Gicurasi, ubwo yari agiye gusezeranira imbere y’Imana n’umukunzi we Habiyaremye Emmanuel kuri Paruwasi Gatolika ya Tyazo, aherekejwe n’abantu umunani.

Ni igikorwa cyabanje gutungura abagenzi, ariko baza kumwemerera kwinjira, baramwishimira, baramuririmbira. Bose bahakuye isomo ryo kutigora mu gihe cy’ubukwe no gukoresha ubushobozi buri wese afite, umugeni ati “kubana biva mu rukundo, ntibiva mu gukora ubukwe buhenze.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *