img_20220416_043033.jpg

Perezida Kagame muri Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Jamaica (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera mu gihugu cya Barbados na cyo giherereye mu birwa bya Carraïbes, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Uruzinduko rw’Umukuru w’igihugu muri Barbados ruje rukurikira urw’iminsi itandatu yasoje mu bihugu bya Congo-Brazzaville na Jamaica.

Jamaica nk’igihugu yazindukiraga ku nshuro ya mbere by’umwihariko, uruzinduko rwe rwaranzwe n’ibihe by’ingenzi bitandukanye birimo kugeza ijambo ku nteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu.

Perezida Kagame yakiriwe anagirana ibiganiro n’abanyapolitiki batandukanye muri Jamaica, barimo Guverineri mukuru wa kiriya gihugu, Sir Patrick Allen, Andrew Holiness usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wacyo cyo kimwe na Mark Golding ukuriye Oposisiyo ya kiriya gihugu.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jamaica kandi rwasize iki gihugu n’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo guhana inama mu bya Politiki ndetse no guteza imbere ubukerarugendo.

Perezida Kagame kandi yashyize indabo ku mva ya Marcus Garvey ufatwa nk’intwaro ya kiriya gihugu, anitabira ibiganiro bitandukanye.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Barbados aho yamaze kugera rugomba kumara umunsi umwe.

Umukuru w’Igihugu akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Grantley Adams, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubucuruzi n’amahanga wa Barbados, Most Honorable Jerome Xavier Walcott.

Byitezwe ko Perezida Kagame ahura na mugenzi we Sandra Mason ndetse akanagirana ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley.

Perezida Kagame kandi byitezwe ko yitabira ikiganiro n’itangazamakuru, agatera igiti mu busitani bwa Barbados burimo ibimera ndetse akanakurikirana umukino wa Tennis mbere yo kuva muri kirwa.

img_20220416_043028.jpg

img_20220416_043033.jpg

img_20220416_043037.jpg

img_20220416_043621.jpg

img_20220416_043632.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Perezida Kagame muri Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Jamaica (Amafoto)
    Ikibazo cy’amatsiko: Ese Perezida abona akanya ko kwubahiriza ibihe turimo by’icyibuko? Bigomba kuba bimugora!

    1. Perezida Kagame muri Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Jamaica (Amafoto)
      Mind your business! @ Karekezi, ntabwo ushinzwe gahunda y’Umukuru w’Igihugu!

      1. Perezida Kagame muri Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Jamaica (Amafoto)
        Imbwa zirarwira, mwagiye mwubaha ibitekerezo byabandi

      2. Perezida Kagame muri Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Jamaica (Amafoto)
        Imbwa zirarwira, mwagiye mwubaha ibitekerezo byabandi

    2. Perezida Kagame muri Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Jamaica (Amafoto)
      Mind your business! @ Karekezi, ntabwo ushinzwe gahunda y’Umukuru w’Igihugu!

  2. Perezida Kagame muri Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Jamaica (Amafoto)
    Ikibazo cy’amatsiko: Ese Perezida abona akanya ko kwubahiriza ibihe turimo by’icyibuko? Bigomba kuba bimugora!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *