Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), bashobora guhurira mu nama i Nairobi muri iki cyumweru.
Umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala uri mu bubashywe muri RDC, yatangaje ko muri iyi nama izaba irimo na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nk’umuntu uzayakira, gusa yirinze guhamya ubwitabire bwa Perezida Kagame ariko ngo bwashoboka.
Byitezwe ko iyi nama niba, izaganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo umutekano.
Iyi nama ivuzwe mu gihe byitezwe ko kuri uyu wa 4 Mata 2022, Perezida Kagame agirira uruzinduko muri Repubulika ya Zambia.


