eac-2.jpg

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bya EAC bari mu nama

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bari mu nama ishobora kwemerera mu buryo budakuka Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuba umunyamuryango mushya.

Iyi nama irimo gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho yitabiriwe na Perezida Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda, Samia Suluhu wa Tanzania, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Visi Perezida w’u Burundi Prosper Bazombanza, uhagarariye Sudani y’Epfo hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki .

Ikurikiye iherutse gukorwa n’akanama k’abaminisitiri bahagarariye ibihugu bya EAC tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yemeje ko RDC yujuje ibyangombwa bwo kwinjira muri uyu muryango.

Kwemera RDC kw’aba baminisitiri kwashingiye ku busesenguzi bakoze kuri raporo yakozwe n’intumwa za EAC zoherejwe mu mujyi wa Goma na Kinshasa kuva tariki ya 25 Kamena kugeza ku ya 5 Nyakanga 2021 gukora ubugenzuzi bugamije kwiga ku miterere y’iki gihugu gishobora kuba umunyamuryango mushya.

Aka kanama k’abaminisitiri ubwo kari kamaze kwemeza ko RDC yujuje ibisabwa ngo ijye muri uyu muryango, basabye abakuru b’ibihugu guterana, nabo bakabyemeza, iki cyemezo kikaba cyitezwe uyu munsi.

RDC yasabye kuba umunyamuryango wa EAC muri Kamena 2019, ubwo Perezida Kagame yari Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango.
eac-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *