Ku wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abasirikare bari mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye i Paris aho aherereye ubu ngubu.
Muri aba basirikare harimo General Jean-Varret w’imyaka 86 y’amavuko, kuva mu 1990 kugeza mu 1993 akaba yari ashinzwe ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.
Muri iki kiganiro, Gen. Varret yanenze politiki y’u Bufaransa muri icyo gihe, aho avuga ko butagombaga kurebera ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda, bwacaga amarenga ko hashobora kubaho jenoside.
Uyu musaza yavuze ko yagerageje kubwira François Mitterrand wari Perezida w’u Bufaransa ko akwiye guhindura politiki ye ku Rwanda, ariko ngo yanze kumwizera, amwima amatwi.
Kutizerwa no kutumva inama kwa Mitterrand, kwababaje Gen. Varret, bituma ahitamo guceceka, bigeze mu 1993 yegura kuri izi nshingano. Yabwiye Perezida Kagame ati: “Bwari ubwa mbere mu kazi kannye abantu bari banze kunyizera. Ubwo mu 1993 nafashe icyemezo cyo guceceka maze ndegura.”

Perezida Kagame ntarumva impamvu yafunzwe
Nyuma y’ikiganiro na Perezida Kagame, Gen. Varret yagiranye ikindi n’igitangazamakuru La Croix, agihishurira ibyo bavuganye n’uyu Mukuru w’Igihugu.
Iki gitangazamakuru kiti “Paul Kagame yababwiye ibiki?”, Gen. Varret asubiza ati “Yatuganirije mu gihe kigera ku isaha, mu Cyongereza. Yadushimiye ko turi abantu bamufashije muri kirya gihe.”
Muri iki kiganiro, Gen. Varret yavuze ko Umukuru w’Igihugu yagarutse ku buryo muri Nzeri 1991 yatawe muri yombi ubwo yari i Paris, yatumiwe mu biganiro by’amahoro nk’uwari uyoboye umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RPA-Inkotanyi.
Gen. Varret yavuze ko Perezida Kagame yababwiye ko kugeza ubu atarumva impamvu icyo gihe yafungiwe mu Bufaransa. Ati: “N’ubu ntabwo arumva impamvu yatumye afungwa.”
Uko byagenze
Abarwanyi ba RPA-Inkotanyi batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, bigera aho bajya mu mishyikirano y’amahoro na Leta yariho, yabereye i Arusha muri Tanzania.
Muri icyo gihe, u Bufaransa bwari bubogamiye ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda bwari bubereye inshuti y’akadasohoka nk’uko amateka abigaragaza.
Raporo y’u Rwanda iherutse gusohoka muri Mata 2021, igaragaza uruhare rw’u Bufaransa kuri iki gihugu: mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikubiyemo ubuhamya bw’abantu 230 barimo Perezida Kagame, irabishimangira.
Iyi raporo ivuga ko mu gihe cy’imishyikirano y’Inkotanyi na Leta y’u Rwanda, Paul Dijoud wari umujyanama wa Mitterrand yijeje Dr Casimir Bizimungu wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ko u Bufaransa bubashyigikiye muri byose.
Ibyo Dijoud yabigaragaje muri Nzeri 1991 ubwo yari yakiriye intuma z’Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame, bakagirana ikiganiro cyaranzwe n’umwumvikane buke.
Dijoud yasabye Kagame ko Inkotanyi zihagarika urugamba kuri Leta y’u Rwanda, arabyanga, amusubiza ati “hari impamvu turwana, kandi tugomba kuyibonera umuti”.
Umujyanama wa Mitterrand yararakaye, abwira Kagame ko Inkotanyi nizitera, zikagera i Kigali, zizasanga abo mu miryango yazo barishwe.
Ubwo izi ntumwa za RPA zari zikiri i Paris, Perezida Kagame yavuze ko ari bwo abapolisi bamusanze muri Hilton Hotel ari kumwe na bagenzi be, bamutunga imbunda, maze babata muri yombi, babafungira mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu rwego rushinzwe iperereza, babashinja kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Gusa kuri uwo munsi, abapolisi babafunguye nta kindi gisobanuro basabwe ku byaha bari bashinjwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Perezida Kagame n’ubu ntarumva impamvu yafungiwe mu Bufaransa_Gen. Varret
NTACYO UKINZEHO N’UBU BAKUBOHA
Perezida Kagame n’ubu ntarumva impamvu yafungiwe mu Bufaransa_Gen. Varret
NTACYO UKINZEHO N’UBU BAKUBOHA