Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aherekejwe na madamu we, Jeanette Kagame, basesekaye I Beijing mu Bushinwa, aho bitabiriye inama ihuza u Bushinwa na Afurika izwi nka Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC 2018) iteganyijwe muri uku kwezi.

Ni inama biteganyijwe ko izatangira kuwa Mbere, itariki 3 ikazasoza ku itariki 04 Nzeri 2018, ariko kuri uyu wa Gatanu, itariki 31 Kanama, Perezida Xi Jinping akaba yabanje kubonana na bamwe mu bayobozi ba Afurika bitabiriye iyi nama mbere y’uko itangira nk’uko tubikesha China Daily.


Ubwo yabonanaga na Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia, Perezida Xi Jinping yavuze ko u Bushinwa bufitanye na Somalia amateka maremare ya gicuti kuko ari cyo gihugu cya mbere cyo mu burasirazuba bwa Afurika cyatangije umubano ushingiye kuri dipolomasi n’u Bushinwa.


Mu bandi bakuru b’ibihugu bamaze gusesekara mu Bushinwa harimo Perezida Abdel-Fattah al-Sisi wa Misiri, Macky Sall wa Senegal, Paul Biya wa Cameroun, Mahamadou Issoufou wa Niger, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Ibrahim Boubacar Keita wa Mali n’abandi.
Kanda hano hasi usome inkuru bifitanye isano


