Perezida wa Repubulika Paul Kagame na madamu we, Jeanette Kagame, kuri ubu bari mu bushinwa aho bitabiriye inama ya FOCAC 2018, kuri iki Cyumweru, itariki 02 Nzeri bifatanyije n’abanyarwanda baba muri iki gihugu mu gikorwa cyo gutora abadepite cyatangiriye muri diaspora kikazakomereza mu gihugu imbere kuri uyu wa Mbere, itariki 03 kugeza kuwa 04 Nzeri hatorwa abazahagararira abagore24 , babiri bazahagararira urubyiruko, ndetse n’uzahagararira abafite ubumuga.

Perezida Paul Kagame ari mu Bushinwa aho yitabiriye inama ihuza iki gihugu n’ibihugu bya Afurika biteganyijwe ko izatangira kuri uyu wa Mbere, itariki 3 ikazasoza ku itariki 04 Nzeri 2018, ariko kuri uyu wa Gatanu, itariki 31 Kanama, Perezida Xi Jinping akaba yarabanje kubonana na bamwe mu bayobozi ba Afurika bitabiriye iyi nama mbere y’uko itangira nk’uko tubikesha China Daily.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Uretse abiyamamaje banyuze ku iturufu y’imitwe ya politiki, abigenga bemerewe kwiyamamaza barasabwa kuzagira byibura amajwi 5% kugira ngo babone intebe mu Nteko.



