Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena bazafungura ku mugaragaro Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Paris.
Uru rwibutso rwiswe “L’Archive”, rwubatswe ku nkengero z’Umugezi wa Seine ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa n’Umujyi wa Paris.
Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko rugamije kuba ahantu ho kwibukira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha urubyiruko n’ibisekuru bizaza gusobanukirwa amateka yayo.
Umuhango wo gufungura kiriya kimenyetso cy’urwibutso uzitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire, ndetse n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Jeanne Uwimbabazi.
Muri uwo muhango kandi, umwanditsi n’umunyamuziki Gaël Faye azasoma umuvugo wanditswe na Beata Umubyeyi Mairesse, na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byavuze ko uyu muhango ari kimwe mu bikorwa bikomeje gushyigikira urugendo rwo kwibuka no kubaka ubwiyunge hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, rushingiye ku bushakashatsi ku mateka, gushaka ukuri no kwimakaza ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mwaka wa 2021, ubwo yari mu ruzinduko i Kigali, Macron yemeye ko igihugu cye gifite uruhare rukomeye mu mateka yabaye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubwo yavuze ko u Bufaransa butabaye umufatanyacyaha w’abayikoze.
Icyo gihe kandi yasabye abarokotse imbabazi mu buryo bw’ikimenyetso cyo kwemera ayo mateka no gushaka kubaka umubano mushya hagati y’ibihugu byombi.
Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyamaze imyaka myinshi gitera ubushyamirane hagati ya Kigali na Paris, ndetse cyanagejeje ku guhagarika umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi hagati ya 2006 na 2009.
Nyuma yo gufungura uru rwibutso, Macron na Perezida Kagame bazahurira kandi mu musangiro wa Leta uzabera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa.
Ibiganiro byabo biteganyijwe no kugaruka ku bibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane amakimbirane akomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo u Bufaransa bwakunze kunenga uruhare rw’u Rwanda rushinjwa kugira muri ayo makimbirane, Macron yakomeje kugaragaza ko ashaka gukomeza ibiganiro n’impande zose hagamijwe gushaka amahoro arambye hagati ya Kigali na Kinshasa.


