Ba Perezida b'ibihugu bya EAC bitabiriye, keretse Samia Suluhu wa Tanzania

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu nama i Nairobi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bahuriye i Nairobi kuri uyu wa 20 Kamena 2022.

Abandi bari muri iyi nama ni: Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Félix Tshisekedi wa RDC na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC ni we wabatumiye muri iyi nama iribanda ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.

Iyi nama ikurikiye iyahurije abasirikare bakuru b’ibihugu bya EAC i Nairobi kuri uyu wa 19 Kanama, ijyanye n’imyiteguro ya nyuma yo kohereza umutwe w’ingabo uhuriweho mu burasirazuba bwa RDC.

Byitezwe kandi ko iganirirwamo ikibazo cy’umwuka mubi watutumbye mu mubano w’u Rwanda na RDC, bitewe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri teritwari ya Rutshuru.

Ba Perezida b'ibihugu bya EAC bitabiriye, keretse Samia Suluhu wa Tanzania
Ba Perezida b’ibihugu bya EAC bitabiriye, keretse Samia Suluhu wa Tanzania

Aba bakuru b'ibihugu bari kuganira ku kibazo cy'umutekano muke kiri muri RDC
Aba bakuru b’ibihugu bari kuganira ku kibazo cy’umutekano muke kiri muri RDC

Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda
Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda

Perezida Tshisekedi na Salva Kiir wa Sudani y'Epfo
Perezida Tshisekedi na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo

Perezida Kenyatta ni we watumije iyi nama
Perezida Kenyatta ni we watumije iyi nama

Evariste Ndayishimiye, Perezida w'u Burundi muri iyi nama
Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi muri iyi nama

Uhuru Kenyatta uyoboye Kenya na EAC
Uhuru Kenyatta uyoboye Kenya na EAC

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu nama i Nairobi
    Hoy nukuribagire icyobabikorahonkatweturi
    Murikongo ibyoturigukorerwanibibaho
    Nkanjyebaramfunze
    Ejobundinkonukondumunyarwanda murakoze

  2. Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu nama i Nairobi
    Hoy nukuribagire icyobabikorahonkatweturi
    Murikongo ibyoturigukorerwanibibaho
    Nkanjyebaramfunze
    Ejobundinkonukondumunyarwanda murakoze

  3. Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu nama i Nairobi
    Hoy nukuribagire icyobabikorahonkatweturi
    Murikongo ibyoturigukorerwanibibaho
    Nkanjyebaramfunze
    Ejobundinkonukondumunyarwanda murakoze

  4. Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu nama i Nairobi
    Hoy nukuribagire icyobabikorahonkatweturi
    Murikongo ibyoturigukorerwanibibaho
    Nkanjyebaramfunze
    Ejobundinkonukondumunyarwanda murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *