Ibikorwa by’imyigaragambyo bikomeje kuvuza ubuhuha muri Repubulika iharanira Demokarasi ya ya kongo ndetse abatari bacye bakahasiga ubuzima, abantu benshi bari kwibaza ku iherezo ry’izi mvururu kuko bisa n’ibyananiye n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abandi banyembaraga.
Ni nyuma y’uko wahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo yagaye ubunararibonye bucye bwa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Joseph Kabila mu kuyobora igihugu cye, ahubwo yifuza ko cyari kuba kiyoborwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuko ariwe ushoboye.
Ibi Perezida Oluseguni yabitangaje nyuma y’imvururu nyinshi zimaze igihe zigaragara muri Kongo, aho avuga ko akurikije aho Perezida kagame yakuye u Rwanda na Kabila yaba areberaho agahagarika ibibazo biri mu gihugu cye.
Perezida Obasanjo yagize ati “kiriya gihugu uwakihera Perezida Kagame akakiyoborera kuko Kabila nta bunararinonye afite bwo kuyobora igihugu kinini nka kiriya gifite abantu benshi kandi gikize”.
Nk’uko byatangajwe mu nkuru yigeze gusohoka mu kinyamakuru the Eastafrican, ngo Perezida obasanjo yatangaje ibi nyuma y’uko mu mwaka wa 2009 Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yinjiye mu icuraburindi ry’ubwicanyi kugeza magingo aya ariko Perezida Kagame akaba yarabashije guhosha Jenoside yo muri Mata 1994, ubu u Rwanda rukaba rumeze neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ni kimwe mu bihugu binini ku mugabane wa Afurika aho cyaje ku mwanya wa kabiri nyuma y’uko Sudani yigabanyamo ibice bibiri.
Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2016, ni bwo ku nshuro ya mbere uyu muperezida, Obasanjo yatangaje ko Kabila nta bushobozi afite bwo kuyobora igihugu kinini nka Kongo.
Ibi yabitangaje nk’umwe mu bakurikiraniye hafi amakimbirane yo muri kongo kuva Perezida Kabila yafata ubutegetsi aho yakoraga mu muryango w’Abibumbye hamwe n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania Mukapa Benjamin.
Ibi bikaba ari bimwe mu byo Perezida Obasanjo yagendeyeho avuga ko Kabila yakabaye hari icyo yamaze gukora aho yagize ati”ku bwanjye iyo Kongo ijya kuyoborwa na Kagame yari kubasha kuyicunga neza hanyuma Perezida kabila nawe akayobora u Rwanda kuko ari ruto kandi igihugu kinini kikaba cyaramunaniye.
Yakomeje agira ati “Perezida Kabila akeneye kubanza akiremamo icyizere we ubwe, ariko ntibyamworohera kuko nta bwisanzure ahabwa n’abo bari kumwe.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Rwanda rushinjwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuba rufiteyo abanyarwanda bakihishe mu mashyamba yayo b’interahamwe, ariko u Rwanda narwo kimwe na Uganda bigashinja kongo kuba icumbikiye abatavuga rumwe n’ibi bihugu byombi bakomeje guteza umutekano mucye.
Kugeza ubu kandi Perezida Kabila wanarangije manda ye ya nyuma kuwa 19 Ukuboza 2016, ntacyo arabasha kuba yatangaza kuri izi ntege nke ze zatangajwe na Perezida Obasanjo mugenzi we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta ya Kongo ikomeje kurangwa n’imvururu n’ubwicanyi bwa hato na hato ku batavuga rumwe na Perezida Kabila ku kijyanye no gukomeza kuyobora kiriya gihugu, abatari bacye bakaba bamaze kugwa mu mirwano ndetse abandi batabarika bakaba barakuwe mu byabo n’ikibazo cy’umutekano mucye.
Aya magambo yigeze kuvugwa na Obasanjo abaye impamo nyuma y’uko Perezida Kabila arinze arangiza manda ye nta cyo abashije guhindura ku bibazo yasanze mu gihugu ubwo yajyaga ku butegetsi nubwo hagitegerejwe ibizakurikiraho nyuma yo guca amarenga yo kugundira ubutegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


