Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Mnangagwa – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Zimbabwe, Emmerrson Mnangagwa, kuri iki Cyumweru, itariki 26 kanama yarahiriye manda ye ya mbere nyuma y’umwaka yari amaze ari perezida w’inzibacyuho, aho yarahiriye kutazahemukira igihugu, kubaha no kurinda itegeko nshinga n’andi mategeko ya Zimbabwe kandi ko azarinda akanateza imbere uburenganzira bw’abaturage b’iki gihugu.

DlhHOXQXgAAK5rA
Perezida Mnangagwa imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Luke Malaba, amaze kurahirira inshingano ze

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Joseph Kabila wa Congo, Edgar Lungu wa Zambia n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo abigeze kuba abakuru b’ibihugu nka Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania na Joachim Chissano wayoboye Mozambique.

Untitled 211

Ibihumbi by’abaturage ba Zimbabwe bikaba byakubise byuzuye kuri Stade Nkuru y’Igihugu bitabiriye irahira ry’umukuru w’igihugu wa mbere utari Robert Mugabe ugiye ku butegetsi kuva mu 1981, Emerson Mnangagwa, watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo kuwa 30 Nyakanga 2018.

Dlg at2W0AEBCEk

Umukobwa wa Robert Mugabe, Bona Mugabe, kandi ni umwe mu bantu batunguranye muri ibi birori aho nawe yifatanyije n’abandi baturage ba Zimbabwe gukurikirana irahira rya perezida Mnangagwa, aho yari ari kumwe n’umugabo we, Simba Chikore.

Bona Mugabe, umukobwa wa Robert Mugabe, ni umwe mu bitabiriye irahira rya Perezida Munangagwa

Andi mafoto:

Dlg
Jakaya Kikwete na Perezida Joseph Kabila bamenamo abiri
Dlgz2UQW4AAwX3q
Perezida Cyril Ramaphosa agisesekara i Harare

DlhGjbYXsAAm1n0 DlhGhgpXgAEPIpm DlhGdE2X4AAwY25 DlhGbQdXgAAPYRE Dlg8sbhX4AElSaH

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *