Nyuma ya Sankara, Mandela, Lumumba n’abandi, abaperezida bo ku mugabane w’Afurika babonye undi muyobozi ushobora gufatwa nk’intwari, umuyobozi w’umugabane wose w’Afurika, Paul Kagame.
Ikinyamakuru Metrodakar cyo muri Senegal dukesha iyi nkuru kivuga ko haherutse gukorwa ikusanyabitekerezo risa n’amatora atimbitse (Sondage) binyuze kuri interineti ku rubuga rwa Deutsche Welle mu Budage, aho abayobozi batandukanye basubizaga ikibazo kigira kiti « Iyo Afurika ijya kuba igihugu, ni inde wari kuyiyobora ? »
Abayobozi benshi bo ku mugabane w’Afurika n’abandi bahuriye ku gisubizo kivuga ko nta wundi utari Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wayobora Afurika.
Mu bisubizo bisaga 100 byagaragaye kuri iki kibazo, hejuru ya 90% basubije bavuga ko Perezida w’u Rwanda Kagame ari we wenyine wabasha kuyobora Afurika ibaye ari igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu busobanuro bugufi bamwe mu batoye Perezida Kagame kuri uyu mwanya batanze ku mpamvu zatumye ari we batora, bavuze ko Paul Kagame ari we muperezida wenyine udafitanye ibibazo n’abatavuga rumwe na we ahanini bishingiye ku ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu, ibibazo bya ruswa n’ibindi.
Aa bayobozi batandukanye banongeyeho ko perezida kagame ari umwe mu baperezida babashije kuzamura ubukungu bw’igihugu mu buryo bugaragarira buri wese kandi mu gihe gito.
Undi muperezida abantu bahaga amahirwe yo kuba yakwegukana uyu mwanya, ni Macky Sall wa Senegal ariko we akaba atagize n’amajwi 2 muri aya matora yo kureba mu ntekerezo z’abantu.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter


