Umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Padiri Nahimana Thomas tariki ya 15 Gicurasi 2021 yari yatangaje ko Perezida Paul Kagame atazagera i Paris mu Bufaransa.
Padiri Nahimana yabivugiye mu nama yagiranye n’abanyapolitiki bakorana yatambutse ku rubuga rwa YouTube.
Uyu munyapolitiki uba mu Bufaransa, icyo gihe yagize ati: “Ese yagiye he ko ntaherutse kumubona? Ngo azaza i Paris da! Harya none ni tariki zingahe? Cumi n’eshanu? 17/18 bakwije ibihuha ngo azaza…nta wuzagera i Paris mbabwire, si ngaha aho twibereye mu kiganiro?”
Padiri Nahimana yari yavuze ko uyu munsi tariki ya 19 Gicurasi 2021, atumira aba banyapolitiki bakorana, bagaseka ishyaka riri ku butegetsi, FPR-Inkotanyi kubera ko Perezida Kagame azaba atagiye i Paris nk’uko byari byatangajwe.
Perezida Kagame ari i Paris
Ku rundi ruhande, Perezida Paul Kagame yageze i Paris tariki ya 16 Gicurasi 2021, kugeza ubu aracyariyo.
Umukuru w’Igihugu yagiye mu Bufaransa muri gahunda zitandukanye, by’umwihariko inama ebyiri: irebana na Sudani n’irebana n’ubukungu bw’ibihugu biri ku mugabane wa Afurika.
Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame ku ikubitiro yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, akurikizaho icyo yagiranye na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, uw’u Bufaransa n’uwa Afurika y’Epfo.

Padiri Nahimana yakunze kubîka Perezida Kagame
Uyu munyapolitiki guhera mu ntangiriro z’2020 yakunze kumvikana kuri YouTube avuga ko Perezida Kagame atakiriho, ko u Rwanda nta Mukuru w’Igihugu rufite.
Padiri Nahimana yabishingiraga ku kuba ngo “Perezida Kagame atakigaragara mu ruhame”, gusa ubwo Umukuru w’Igihugu yagaragaye mu nama zitandukanye, ntabwo uyu munyapolitiki yigeze abyemera, ahubwo yavugaga ko uwagaragaye ari “umuhimbano”.
Tariki ya 6 Nzeri 2020, Perezida Kagame yongeye kugaragara mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’igihugu, RTV. Icyo gihe umunyamakuru yamusabye kugira icyo avuga ku magambo Padiri Nahimana yari amaze iminsi atangaza, amubika.
Icyo gihe, Perezida Kagame yasobanuye icyo Padiri Nahimana amwifuriza, ari we gishobora kuzabaho, ati: “Urucira muka so, rugatwara nyoko.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

6 Responses
Perezida Kagame ntazagera i Paris_Padiri Nahimana aherutse kubivuga
ibyobavugabyose nakizahindura politique yu Rwanda
Perezida Kagame ntazagera i Paris_Padiri Nahimana aherutse kubivuga
Truth rwose urwanda rurakomeje rushyigikiwe nuhoraho urwango oyaa
Twese turi umwe.

Ariko ibivugwa n’a Nahimana biracahangayikishije itangazamakuru??umwaka urarangiye avuga S.E président w’Rwanda yaphuye,none akimuvuga kw’iki kandi yaraphuye?uwaphuye ibibazo vyiwe biba birangiye,journalisme yandika kunkuru mwenizo haaaaa