Perezida Kagame ntiyemeranya n'ibyo Macron yibwira kuri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aherutse gutangaza ko ikibazo Afurika ifite ari icya ‘civilisation’ kigaragarira mu miyoborere mibi, kubura demokarasi no kubyara abana benshi, nyamara Perezida Kagame atangaza ko mu bibazo uyu mugabane ufite icya civilisation kitarimo.

Ibyo Macron yabitangaje mu nama iherutse guhuriza i Hambourg mu Budage, tariki ya 8 Nyakanga 2017, ibihugu 20 bikize ku Isi (G20). Ubwo umunyamakuru wo muri Cote d’Ivoire,[igihugu cyakolonijwe n’u Bufaransa] yamubajije ku bijyanye n’icyo u Bufaransa buzafashamo Afurika mu rugendo rw’iterambere iyo nama yigagaho.

Macron yamusubije ko ikibazo ifite ari icya ‘civilisation’, ati “Ikibazo cya Afurika, gitandukanye n’ibindi, ni ikibazo gikomeye cyane, uyu munsi ni ‘‘civilisation’’.

Iyo ‘civilisation’ ngo niyo ituma habaho ibibazo bya demokarasi muri Afurika, kubyara abana benshi ku buryo umubyeyi abyara hagati y’abana 7 n’umunani.

Akomeza avuga ko yari yabitangarije abari muri iyo nama ko niyo byagendaho za miliyari z’amayero ntacyo byahindukaho.

Iyi mvugo ya Perezida Macron ntaho itandukaniye no kwishongora ku Banyafurika ndetse no kuzura akaboze baburiye ababo mu bukoloni, ababukoze bitwaje gusiviliza Afurika.

Macron yaba yabonewe igisubizo

Macron HE

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Nyuma y’ukwezi n’iminsi mike Macron akoresheje iyo mvugo, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Afurika idafite ikibazo cya civilization.

Ni mu muhango wo kurahirira gukomeza kuyobora u Rwanda, muri manda nshya y’imyaka 7, ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017.

Mu ijambo rye yavuze ko Afurika idafite ikibazo cya civilisation, ati “ Afurika nta bibazo bya ‘civilisation’ ifite, ahubwo n’icy’imutungo. Nta kongera kubishidikanyaho.”[ (Africa has no civilisational problems, only assets… “Sans aucun doute”]

he now

Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame nta muntu yigeze akomozaho mu ijambo rye, ariko hari ababihuza n’imvugo isubiza iya Macron ‘wishongoye ku Banyafurika’.

Ntiyemeranywa kandi n’amahanga ashaka ko Afurika ihindura uburyo bwayo bwo gukora kandi buyiha umusaruro.

Ati “Basaba ko duhindura uburyo dukoramo kandi bukora neza kuri twe, tukabusimbuza amahame n’ abaturage babo ubwabo batagikozwa.”

Akomeza avuga ko mu binyejana bishize, iyo civilisation yagize uruhare mu buryo burambye, kandi ko ikomeweho, ikaba iha Abanyafurika icyerekezo cy’ibyo bagomba gukora, ku buryo hari ikintu kinini kibahuza nk’ikiremwamuntu kurenza icyabatanya.

Akomeza agira ati “Ni iby’agaciro ku Banyarwanda n’Abanyafurika kumva ko abatwibasira badutera imbaraga.”

Civilisation intwaro y’abakoloni yatumye Afurika itakaza abayo

colonisation senegal

Abanyafurika batwaraga Abanyaburayi babahetse

Nyuma y’inama yabereye i Berlin mu Budage yo kwigabagabanya ibihugu bya Afurika, ibihugu by’i Burayi nk’ u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, u Bubiligi,u Butaliyani na Portugal byashyiriye ibihugu bya Afurika iyo ‘civilisation’ ngo itaraharangwaga.

Icyo gihe abanyaburayi bafataga Abanyafurika nk’abantu bameze nk’inyamaswa, batagira uburere na buke, b’injiji zitagira imitekerereze, nk’uko ikinyamakuru deshumanisation kibitangaza.

Urwo rwitwazo rwatumye birara muri Afurika maze imitungo yayo barayisahura; imbaho za Libuyu na Mahogani, amabuye y’agaciro n’undi mutungo bipakirwa bijyanwa i Burayi.

Iyo ‘civilisation’, ntabwo ariyo yari ibahagurukije, ahubwo bashakaga guhaza inganda zabo zari zimaze kuvuka ku bwinshi, dore ko icyo gihe cyitwaga icy’iterambere ry’inganda(Revolution industrielle), kandi zikeneye iby’ibanze mu gutuma zikora. Ibyo bihugu kandi byarangwagamo amakimbirane atandukanye byashakaga kugwiza imbaraga, no gukwirakwiza imyemerere yabo muri Afurika, dore ko baje kubigeraho, aho imbunda yaherekeje Bibiliya, Kiliziya igakura kirazira.

‘Civilisation’ yibutsa ihekurwa ry’ ababyeyi

esclave
Abakoreshwaga imirimo y’uburetwa batwarwaga mu buryo bwa kinyamaswa

Agaciro Abanyafurika bambuwe mu mitegekere yabo, uburetwa bakoreshwaga n’impfu za bamwe mu gihe cy’ubukoloni byibutsa, ihohoterwa rikomeye bakorewe mu icuruzwa ry’abirabura, ‘Traite des Noirs’, aho abirabura bo muri Afurika basaga za miliyoni bagurishwaga bakajyanwa mu mirimo y’imvune muri Amerika guhinga mu mirima y’ibisheke,icyayi ikawa n’ibindi byakwera bakabijyana mu Burayi.

Icyo gihe bakoreshwaga imirimo y’agahato, barambuwe uburenganzira bwose, babaho mu buzima budakwiriye ikiremwamuntu, utishwe n’iyo mirimo, akicwa n’inkoni, utishwe n’uburwayi akicwa n’imihengeri n’ibindi (france-jeunes.net).

Iryo ni iyicarubuzo ryakorewe Abanyafurika by’umwihariko ab’uruhu rwirabura ryaje kwisubiramo mu bukoloni.

Abanyarwanda bari bayobowe neza barwanyije iyo civilisation rubura gica

ingangurarugo

Ingangurarugo

Umwanditsi w’amateka w’umunya Brukina Faso, Joseph Ki Zerbo mu gitabo yise ‘Le monde africain noir: Histoire et civilisation , 1963 yanditse ko nta sosiyeti ibaho idafite civilisation.

Ibyo bishimangirwa n’uburyo u Rwanda rwari rubayeho ruyobowe n’umwami ushakira ineza rubanda kandi rukamwumvira.

Mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda abagerageje guhangana n’abo bakoloni bagiye bahasiga ubuzima kubera ko bari bafite intwaro zigezweho[imbunda n’amasasu], mu gihe mu buhugu by’Afurika bifashishaga intwaro gakondo zigizwe n’amacumu, imyambi imiheto, intambi n’ibindi zitahangana n’izo mbunda.

Mu Rwanda bagerageje kurwanya Abadage mu 1896 barangajwe imbere na Nshozamihigo mwene Rwabugili , ariko babicamo benshi. Mu baguye muri urwo rugamba harimo n’abari bagize umutwe w’Ingangurarugo wakuranye n’umwami Kigeli IV Rwabugiri, barimo Mugugu wa Shumbusho na Bisangwa bya Rugombituri n’abandi nk’uko bigaragara mu gitabo cya Louis de Lacger cyitwa “Le Rwanda ancient et moderne.”

Abanyarwanda bakubiswe incuro maze i Bwami bayoboka ku neza hakoreshejwe inzira y’imishyikirano hagati y’impande zombi. Inzika yo kutishimira ubwo bukoloni yarakomeje kugeza ubwo Rukara rwa Bishingwe, wafatwaga nk ‘intwari mu Majyarugu y’u Rwanda yishe Padiri Loupias amubaza uwamushinze kuza kwivanga mu bibazo by’Abanyarwanda.

‘Civilisation’ intwaro abazungu baje bitwaje mu gukoloniza Afurika yatumye Abanyafurika benshi bicwa, kuva ku cyambu cya Cap muri Afurika y’Epfo kugera muri Tunisie, no kuva muri Cap vert kugera mu Birwa bya Maurice.

‘Civilisation’ ni urwunge rw’ibigize umuryango runaka bikawuranga mu buryo bw’umuco, imikorere, ubumenyi, imiyoborere, politiki, imigenzo, idashingiye ku igereranya n’undi muryango’ hubahirizwa gakondo ya buri muryango.

Abakoloni bafata ‘civilisation’ nko kuvana abantu mu mibereho yabo gakondo babajyana mu yo bo[abakoloni] babaho.

‘Civilisation’ Perezida Kagame avuga ni iy’Abanyafurika bari bisanganiwe kandi igenda itera imbere umunsi ku wundi ku buryo bwa Kinyafurika, mu gihe iyo Perezida Macron avuga ari iya gikoloni ishaka ko Abanyafurika bakora uko umuzungu ashaka.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ese gukomoza ku ijambo Civilisation no gushimangira ko ari cyo kibazo Afurika ifite kitatuma itera imbere, si ukuzura akaboze, mu gihe Abanyafurika benshi kuri uyu mugabane batikiriye mu bukoloni abo Banyaburayi baje batwikiriye umwambaro wanditseho ‘Civilisation?

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *