Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye umubano udasanzwe w’u Rwanda na Ethiopia ndetse asaba ko uyu mubano utarangirira mu bayobozi bakuru gusa, ahubwo ko ukwiye no kuba uw’abaturage bo ku mpande zombi bakawungukiramo ibibateza imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Gatanu yariki ya 28 Mata 2017, mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Ethiopia, Hailemariam Desalegn ndetse n’umufasha we bari kumwe mu ruzinduko rw’akazi bakoreye mu Rwanda, aho aba bayobozi bavuze ko umubano w’ibihugu byombi ukwiye kuba ubyarira inyungu abaturage bo muri ibi bihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati “umubano wacu ntabwo ugomba kurangirira mu bayobozi gusa ahubwo ukwiye no guhuza abaturage bo mu bihugu byombi kandi mu nzego zose.”
Yongeyeho ko Abanyarwanda n’abanya Ethiopia ari abavandimwe bityo ko ibihugu byombi bikwiye kurebera hamwe ibiteza imbere umuturage, bityo ko nk’uko umubano w’ibi bihugu ari umwe, ukaba ukwiye kubungwabungwa ugakura kurushaho.
Yavuze ko ibihugu byombi bikwiye gukorera ku cyerekezo kimwe ndetse no guharanira kugera ku musaruro bikeneye byo ubwabyo. Yavuze kandi ku nzitizi Afurika ihura na zo mu iterambere n’ubushoramari, aho yavuzeko nubwo zaba zihari zitaba ari umwihariko way o kuko izihuje n’ibindi bihugu byo ku yindi migabane.
Ku ruhande rwa Ethiopia, PM Hailemariam Desalegn yagize ati “umubano wacu ni uwo abaturage bagiramo uruhare kandiugashingira ku kuzuzanya no kubahana.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko igihugu cye kiri muri gahunda zo gutanga umusanzu wa cyo mu kuamura umuryango w’ Afurika yunze ubumwe, bityo ko iterambere ry’Afurika rikireba.
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn yageze mu rwanda ku munsi w’ejo tariki ya 27 mata, aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Ethiopia bishishikajwe no kugena imirongo ngenderwaho mishya y’iterambere rya Afurika, aho muri 2015, u Rwanda na Ethiopia byashyizeho iyo mirongo yitezweho gufasha Afurika kwigobotora amabwiriza ashyirwaho n’ibihugu by’Uburayi na Amerika.
Iyo mirongo mishya yashyizweho mu nama yateguwe na ‘MelesZenawi Foundation’ (MZF) ku bufatanye na Banki Nyafurika itsura amajyambere (ADB).
U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bigirana ubufatanye mu bya gisirikare no mu by’ingendo z’indege n’imikoreshereze y’ikirere, ndetse u Rwanda rukaba rufite umushinga wo kugura amashanyarazi angana na 400MW muri Ethipiopia.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


