Perezida Kagame waburiye RDC, Prince Kid wagizwe umwere n’impinduka muri guverinoma: Inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Ugushyingo 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izirebana n’umutekano, ubutabera na politiki.

Harimo ko:

Hashyizweho Minisitiri w’ubuzima mushya

Perezida Kagame yasimbuje Dr Ngamije Daniel wari Minisitiri w’ubuzima kuva mu mwaka 2020, ashyiraho Dr Nsanzimana Sabin wari Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya kaminuza y’u Rwanda i Butare bizwi nka CHUB.

Umukuru w’Igihugu kandi yanashyizeho Umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Yvan Butera, wasimbuye Lt Col. Dr Tharcisse Mpunga wagizwe Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK.

Dr Nsanzimana yamenyekanye cyane mu gihe yari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC). Ni umwanya yakuweho kubera ibyo yari akurikiranweho bitaje kumenyekana kugeza igihe yahawe inshingano yo kuyobora CHUB.

Perezida Kagame yaburiye RDC

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yaburiye Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku bisasu byakongera kuraswa mu Rwanda biturutse muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Umukuru w’Igihugu ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’ubuzima mushya n’Umunyamabanga wa Leta, yatangaje ko ibisasu byarashwe mu Rwanda muri uyu mwaka bivuye muri RDC byashoboraga gutuma ingabo zarwo zambuka umupaka.

Perezida Kagame yamenyesheje ubutegetsi bwa RDC ko ubutaka bw’u Rwanda bugomba kubahwa, kandi ko ijambo yavuze akirihagazeho nihagira ibindi bisasu byongera kuraswa biturutseyo.

Prince Kid yagizwe umwere

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuburanishaga ku byaba bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uru rukiko tariki ya 2 Ukuboza rwasobanuye ko nta bimenyetso bihamya ko Ishimwe yakoze ibi byaha, rutesha agaciro amajwi yakwirakwiye yumvikanamo uyu musore atereta umwe muri ba Miss Rwanda, kuko ngo ntagize icyaha.

Ishimwe yaraye asohotse muri gereza ya Nyarugenge yari amazemo hafi amezi 7, ashima Imana n’abamushyigikiye bose kuva yatabwa muri yombi akurikiranweho ibi byaha bifitanye isano n’irushanwa Miss Rwanda yateguraga.

Ingurube yishe umwana

Ingurube yishe umwana w’imyaka 3 y’amavuko mu kagari ka Kibogora, umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, imusanze mu nzu nyuma yo gusenya ikiraro yororerwagamo.

BWIZA yamenye ko byabaye ku mugoroba wa tariki ya 28 Ugushyingo ubwo uyu mwana yari avuye ku ishuri. Iyi ngurube yari ishonje, yamusanze mu nzu, imurya amaboko, amaguru ndetse n’umutwe.

Abaturage baratabaye kugira ngo bakomeze umuryango w’uyu mwana, kuko ngo banabujije nyina kwiyahurira mu kiyaga cya Kivu. Abayobozi ndetse n’abo mu nzego z’umutekano na bo barahageze.

EU yageneye RDF miliyoni 20 z’amayero

Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yemereye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero.

Ni icyemezo cyafashwe tariki ya 1 Ukuboza 2022, cyishimiwe na guverinoma y’u Rwanda, yizeza EU gukomeza kuba umufatanyabikorwa wayo mu bikorwa byo guharanira amahoro ku mugabane wa Afurika.

Iyi nkunga yemejwe nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame atangaje ko izi ngabo kuva zajya muri Mozambique muri Nyakanga 2021, zikoreshagusa amafaranga y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *