Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaba yakosoye umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba watangije irushanwa ry’ubwiza bw’abagore barwo na Uganda.
Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2022 ni bwo Gen. Kainerugaba yavuze ko urugamba yifuza ko u Rwanda na Uganda byakabaye bihanganiramo ari urw’ubwiza gusa, buri gihugu kikagira abagore bahatana, abatsinze bakegukana ibihembo.
Yagize ati: “Intambara dushaka hagati ya Uganda n’u Rwanda ni urugamba hagati y’abagore bacu, tugahitamo umwiza kurusha abandi ! Twajya dutegura irushanwa buri mwaka. Ryabamo n’ibihembo.”
Akimara gutangariza aya magambo kuri Twitter, abakoresha uru rubuga bo muri Uganda no mu Rwanda batangiye kwitabira irushanwa, bagaragaza amafoto y’indobanure y’abagore beza bo mu bihugu byabo, amwe muri yo uyu musirikare ayakorera ‘retweet’.
Gen. Kainerugaba wari umaze gutangiza iri rushanwa, yifurije buri ruhande guhirwa, ashyiraho abantu babiri bagize akanama nkemurampaka bashinzwe kubarura amajwi no kuyatangaza.
Yagize ati: “Ndifuriza impande zombi amahirwe masa muri uru rugamba ruto rw’abagore beza b’Abagandekazi n’Abanyarwakazi. Nshyizeho Rugyendo Quotes na Rufagari nk’abakemurampaka. Mureke baze kuduha ibyavuyemo mu kanya.”
Avuga ko Perezida Kagame yamukosoye
Mu gihe atari yagatangaje ibyavuye muri iri rushanwa, kuri uyu wa 13 Gashyantare, Gen. Kainerugaba yemeje ko Perezida Kagame yamukosoye, amubwira ko Abanyarwandakazi n’Abagandekazi bose ari beza.
Uyu musirikare yagize ati: “Data wacu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yambabariye ku bwo kugerageza gutangiza irushanwa hagati y’Abagandekazi n’Abanyarwandakazi. Yavuze ko bose ari beza! Ndamushimira ku bwo kunyobora.”
Gen. Kainerugaba amaze iminsi agaragaza ko u Rwanda na Uganda byari bimaze igihe mu makimbirane bidakwiye gukomeza kubana nk’abakeba, ahubwo bikwiye kongera kubana nk’ibihugu by’ibivandimwe. Byose biboneka mu butumwa bwinshi yatangarije kuri uru rubuga nkoranyambaga kuva yagirira uruzinduko mu Rwanda.


