Perezida Kagame yabajije abaturage b’i Nyamagabe niba banezezwa no kuba abanyuma mu Mihigo

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yasuye akarere ka Nyamagabe, abaza abagatuye niba bishimira kuba abanyuma mu mihigo y’umwaka. Avuga ko umwanya wa nyuma ugaragaza ibibazo bafite kandi bishobora gukemuka.

Ni uruzinduko yagiriye muri aka karere, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2019. Aho yavuze ko hari ibikorwa bitegereza amikoro ariko na none ngo hari n’ibindi byinshi bidakenera amikoro ahambaye y’ibitangaza. Umukuru w’igihugu yatanze urugero rw’isuku, Ati “Gusukura iwawe mu rugo nabyo bishaka inkunga iturutse hanze?

Yatangaje ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rugeze ubu ari uko habayeho ubukangurambaga, abantu basabwa gukura amaboko mu mifuka bagakora.

Yagize ati “Ibishoboka dushobora gukora tudategereje undi, dushobora gufashanya, tuba dukwiriye kubikora.N’icyatumye ibintu bimwe bihinduka, hari igihe kera twajyaga tubwira abantu gukora aho guhoza amaboko mu mufuka, baratangira barakora niyo mpamvu hari impinduka.

Umwaka w’imihigo wa 2017-2018, akarere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa 28 muri 30 tugize igihugu, gafite amanora 54, mu gihe Rwamagana iri ku mwanya wa mbere yari ifite 84.5. Kuza kuri uyu mwanya w’inyuma umukuru w’igihugu abifata nk’ibigaragaza ko hari ibibazo gafite bigomba gushakirwa umuti.

Ati “Mu mihigo Nyamagabe ikunze kuba mu ba nyuma. Birumvikana ko hari ikibazo tugomba gukemura. Mwebwe se mwishimira kuba abanyuma kandi hari icyo abantu babikoraho bigahinduka? Kuba abanyuma ntabwo ari ikibazo cy’imibare ngo ejo uzongera. Njye icyo mbibonamo ni intambwe yo gukemura ibibazo dufite. Uriya mwanya ni nk’igipimo gusa ariko bigaragaza ibibazo abaturage baba bafite kandi bishoboka gukemuka.

Perezida Kagame arasaba abatuye aka karere n’Abanyarwanda bose muri rusange gukora cyane kugira ngo harandurwe ikibazo cy’ubukene avuga ko bugaragara ku bantu benshi. Ati “Ubukene tuvuga buri munsi kandi bugaragara ku bantu benshi. Ntabwo twakemura icyo kibazo cy’ubukene tudakora, tudakoresha na bike biba byabonetse. Ibiboneka kenshi ntabwo biba bihagije, ariko nta mpamvu yatubuza kubikoresha ngo tugere aho dushaka.

Abatuye aka karere basuwe n’umukuru w’igihugu nyuma y’umunsi umwe agiranye ikiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo, cyabereye mu karere ka Huye, aho nabo yabatangarije ko nta muntu ukwiriye kuza mu Rwanda kwigisha Abanyarwanda uko ubukene buryana.

Yagize ati “Ntabwo washaka umuntu wo kuza kukubwira ukuntu umuzigo wikoreye ukuvuna. Ntabwo twahora dufite abantu birirwa batubwira ukuntu ubukene buryana.Turi ikiremwa muntu, turatekereza”.

Yasabye abatuye aka karere kurushaho kwicungira umutekano, ko igihe cyose wahungabanijwe ugira ingaruka kuri buri wese.

46303743625 ab1e2481fe k
Perezida Kagame, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof.Shyaka
32274497357 b074b40bc7 k
Perezida Kagame asuhuza abaturage b’i Nyamagabe
32274501847 3b7e21ed15 k
Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi kwakira umukuru w’igihugu
46493211734 d1d7fd8827 k
Umukuru w’Igihugu yashimiye abaturage b’i Nyamagabe kuba bitabiriye ku bwinshi 

 

AMAFOTO: Village Urugwiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *