Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye abayobozi kutivuga ibigwi, ahubwo bakareka abo bayobora bakaba ari bo babibavuga, mu gihe baba babifite.
Ubu butumwa yabutangiye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu (National Breakfast) yabereye muri Serena Hotel kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022.
Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi kubera urugero rwiza abo bayobora; abo bayobora bagakurikiza ibyo bakora, aho gukurikiza ibyo bavuga, abamenyesha ko ibi byashoboka mu gihe umuyobozi yakwiyoroshya.
Ku ngingo yo kwivuga ibigwi, Perezida Kagame yagize ati: “Iyo wumva ndetse ukanavuga ibigwi byawe iteka, ntabwo ari byo. Burya ibigwi byawe bivugwa n’abandi, ntabwo ari wowe ubyivuga. Ibigwi bituruka ku cyo abantu bakubonyeho, cyabagiriye akamaro, icyo bakurikije. Bahereye kuri wowe, bakagikora, kikabateza imbere, kikabahindurira ubuzima.”
Perezida Kagame yavuze ko iyo kuba intangarugero ku muyobozi bibuze, haba hatakaye ibintu byinshi.


