Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifashishije amagambo yuje urukundo yifuriza madamu we, Jeannette Kagame, isabukuru nziza y’amavuko.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022 ni bwo madamu Jeannette Kagame yujuje imyaka 60 abonye izuba.
Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yabwiye umufasha we ko imyaka 60 y’amavuko yujuje yumva ari mike.
Ati: “Isabukuru nziza Jeannette. Imyaka 60 yumvikana nk’imike. Ibaze mu myaka irenga 30 tumaze tubana iyo biza kuba ari bwo buri kimwe, umuryango n’igihugu twakabaye twishimira cyabaye. Bigorana kurushaho buri munsi gusaba ibirenzeho n’ibyiza kurushaho. Umugisha kuri twese!”
Madamu Jeannette Kagame yashakanye na Perezida Paul Kagame tariki 10 Kamena 1989, ibisobanuye ko mu Ukwakira uyu mwaka bazizihiza imyaka 33 babana nk’umugabo n’umugore.
Bombi bafitanye abana bane, barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe umaze kubabyarira abuzukuru babiri.


