Perezida Kagame yaganiriye n’umwami Charles III w’u Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yaganiriye kuri terefoni n’Umwami Charles III w’u Bwongereza, amwihanganisha ku bw’urupfu rw’umwamikazi Elizabeth II usanzwe ari umubyeyi we.

Perezida Kagame yemeje aya makuru mu butumwa yasangije abarenga 2,800,000 bamukurikira ku rubuga rwa Twitter.

Yagize ati: “Nagize amahirwe yo gutambutsa binyuze mu kiganiro cyo kuri terefoni, ubutumwa bufata mu mugongo umwami Charles III ku bw’urupfu rwa nyina, umwamikazi Elizabeth II.”

Umukuru w’Igihugu yunzemo ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’umwami Charles III mu guteza imbere gahunda y’Umuryango wa Commonwealth; ku bw’inyungu z’abaturage b’ibihugu biwugize.

Ku wa Kane tariki ya 08 Nzeri ni bwo Umwamikazi Elizabeth II wari umaze imyaka 70 ku ngoma yatanze, afite imyaka 96 y’amavuko.

Uyu mwamikazi wari Umuyobozi w’icyubahiro w’umuryango wa Commonwealth kuri ubu uyobowe na Perezida Paul Kagame, yahise asimburwa n’imfura ye Charles wahise ufata izina ry’ubwami rya Charles III.

Perezida Paul Kagame ari mu banyacyubahiro batambukije ubutumwa bwihanganisha umuryango we, ndetse mu rwego rwo kumwunamira ategeka ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati kugeza igihe azatabarizwa.

Kuri ubu amamiliyoni y’Abongereza akomeje igikorwa cyo gusezera ku wahoze ari umwamikazi wabo, mbere y’uko atabarizwa ahitwa Westminster Abbey yimikiwe nk’umwamikazi, ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *