Perezida Kagame yaganiriye na Ndayishimiye nyuma y’inama EAC

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, bagiranye ibiganiro nyuma y’inama idasanzwe yabahuje na bagenzi babo bayoboye ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Perezidansi y’u Rwanda n’iy’u Burundi zombi zemeje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye; gusa ntizatangaza ibikubiye mu biganiro bagiranye.

Ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi byabereye mu biro bya Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni bwo bwa mbere abakuru b’ibihugu byombi bari baganiriye imbonankubone kuva Perezida Ndayishimiye yatorerwa kuyobora u Burundi.

Perezida Paul Kagame yaherukaga i Burundi mu myaka hafi 10 ishize, ubwo yifatanyaga n’abatuye iki gihugu mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge ku nshuro ya 51.

Nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda n’u Burundi byahise bishwana, nyuma y’uko Gitega ishinje Kigali kugira uruhare mu mugambi wo guhirika uwari Perezida Pierre Nkurunziza.

Umubano hagati y’ibihugu byombi cyakora cyo wongeye kuzahurwa mu myaka mike ishize, nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye yari amaze gufata ubutegetsi.

Ni Ndayishimiye mu mwaka ushize wohererezanyije ubutumwa bwihariye na Perezida Kagame, ndetse abakuru b’ibihugu byombi banagiye bohererezanya intashyo.

Kuva mu myaka ibiri ishize kandi abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda n’u Burundi bagiye bahurira mu bihugu byombi bakaganira; mu rwego rwo kongera kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Ibiganiro by’abo bayobozi byasize imipaka ihuza ibihugu byombi yongeye gufungurwa nyuma y’igihe kirekire yarafunzwe.

Umubano hagati y’ibihugu byombi cyakora cyo n’ubwo usa n’uwamaze gusubira mu buryo, u Burundi buracyasaba u Rwanda kuruha abashatse guhirika Nkurunziza ku butegetsi buvuga ko rucumbikiye; bukavuga ko n’ubwo butarabashyikirizwa hari icyizere cy’uko bazatangwa bagashyikirizwa ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *