Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Luanda mu gihugu cya Angola, aho agomba guhurira na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi cyo kimwe na Perezida João Lourenço.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byemeje ko yamaze kugera i Luanda. Perezida João Lourenço kuri ubu uyoboye ICGLR ni we watumijeho Perezida Kagame na Tshisekedi.
Biteganyijwe ko baganira ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Abakuru b’ibihugu byombi bagiye guhura mu gihe hashize igihe u Rwanda na RDC badacana uwaka.
Congo Kinshasa irushinja gufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo, ibyatumye ihagarika amasezerano yose yari yarasinyanye na Leta y’u Rwanda ndetse inakumira ku butaka bwayo Sosiyete ya RwandAir.
U Rwanda cyakora cyo rwakunze guhakana ko nta bufasha ubwo aribwo bwose ruha M23, ahubwo rugashinja Ingabo za FARDC kurasa ku butaka bwarwo zifatanyije n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.
Tshisekedi yahuye na Perezida Kagame mu gihe aheruka gutangaza ko bishoboka ko intambara yakwaduka hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Byitezwe ko abakuru b’ibihugu byombi baganira ku cyahwamya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.


