Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Maduro wa Venezuela

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame uri i Havana muri Cuba, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Nicolas Maduro wa Venezuela.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byibanze “ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.”

Usibye Maduro, i Havana Perezida yanahahuriye na mugenzi Joà£o Lourenà§o wa Angola na we bagiranye ibiganiro.

Ni ibiganiro byibanze ku ngingo zifitiye inyungu akarere Angola n’u Rwanda biherereyemo ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Baganiriye kandi uko Kigali na Luanda bakwagura ubufatanye mu nyungu z’impande zombi.

Perezida Kagame i Havana yahitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize ibihugu bihuriye mu itsinda G77 rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Bushinwa.

Ku wa Gatanu ubwo Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama, yagaragaje ko n’ubwo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitaratera imbere muri siyansi n’ikoranabuhanga, na byo bifite umusanzu byatanga mu gukemura ibibazo byugarije Isi, nk’imihindagurikire y’ibihe, amakimbirane hagati y’ibihugu n’ingaruka z’ibyorezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *