Perezida Paul Kagame uri i Nairobi mu gihugu cya Kenya, yakiriwe na Perezida mushya w’iki gihugu, Dr William Samoei Ruto bagirana ibiganiro.
Perezida Kagame i Nairobi yahitabiriye umuhango w’irahira rya Dr Ruto uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022. Ni umuhango uzabera kuri Stade ya Kasarani i Nairobi.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu babarirwa muri 20 bazawitabira.
Perezida watowe wa Kenya abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yatangaje ko yaganiriye na Perezida Paul Kagame.
Ati: “Nagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame; ku biro bya Karen, mu ntara ya Nairobi.”
Yakomeje agira ati: “Kenya n’u Rwanda bifitanye umubano w’igihe kirekire, udashingiye gusa ku kuba ari ibihugu by’ibituranyi, ahubwo wubakiye ku nyungu z’ibihugu byombi n’ubutwererane bifitanye mu bijyanye n’ubukungu n’umutekano.”
Ruto yunzemo ko ku butegetsi bwe azaharanira kwagura ubu butwererane n’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere waganiriye imbonankubone na Ruto kuva atorewe kuyobora Kenya, mu gihe ubwo Komisiyo y’amatora muri Kenya yatangazaga ko ari we watsinze amatora ari mu bamushimiye.
Yifashishije Twitter yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, ndashimira abavandimwe bo muri Kenya ku bw’amatora yabaye mu mahoro kuwa 9 Kanama 2022. Ndashimira kandi Nyakubahwa Dr. William Samoei Ruto, Perezida watowe.”
Perezida Kagame yunzemo ko u Rwanda ruha agaciro inyungu ziri mu mubano mwiza n’ubutwererane na Kenya.





Amafoto: @William Ruto


