Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bagore, Amb. Nduhungirehe akanenga abikoma imyambarire yabo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame avuga ko bidahagije ko abagore bagaragara neza nk’abagabo babo ko ahubwo bakwiye no kwita ku buryo bagaragara kugeza no ku myumvikanire y’ijwi ryabo (tone of their voice).

Ibi yabitangaje ku wa 5 Kamena 2018, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye Inama Ngarukamwaka y’Iterambere (JournĂ©e EuropĂ©enne de dĂ©veloppement) i Bruxelles mu Bubiligi.

Yagize ati “Ntibihagije ko abagore bagaragara neza nk’abagabo babo gusa. Bakeneye no kwita ku buryo bagaragara kugeza no ku myumvikanire y’ijwi ryabo (voice tone)”.

Perezida Kagame kandi yakomoje ku ihohoterwa rikorerwa abagore, avuga ko uyu ari umuco ukwiye gucika burundu.

Ati “Umuco wo guhohotera abagore ni nk’umusoro uhambaye ku burenganzira bwabo (
) Ntibikwiye kwihanganirwa”.

Amb. Nduhungirehe arikoma abanenga imyambarire mpenure y’abagore

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko asanga bitajyanye n’igihe kandi ko birambiranye  kubona abana  b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo.

Amb. Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwa twitter yijujutira abafite imyumvire inenga abambara impenure, avuga ko ari imyumvire itajyanye n’igihe.

Yagize ati “Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo.”

Yongeyeho ko ikibazo kidafite abana b’abakobwa ahubwo ari abagabo birirwa babareba bagashaka kubagenera uko bambara.

Yagize ati “Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. Dukeneye kurenga iyi myumvire idafututse.”

Amb.Nduhungirehe ntazibagirwa induru zavugirijwe umugore we 

Amb. Nduhungirehe ubwo yasubizaga uwari amubajije niba yaba  yaraganiriye n’abandi bemera ko iyi myambarire y’impenure nta kibazo kirimo, yavuze ko adakeneye ubundi buhamya burenze ibyabaye ku mugore we mu mwaka wa 2014 ubwo yari ahitwa Matheus mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati” Naganiriye na madamu wanjye, birampagije. Muri 2014 yavugirijwe induru n’imburamukoro muri Quartier Matheus, ziramukurikirana ari ikivunge, agomba guhungira mu iduka maze akizwa na polisi, so, nta masomo na makeya nkeneye kuri iyi ngingo”.

Iki kibazo cyabaye  ingorabahizi mu mashuri yisumbuye

Ababyeyi, abarezi n’abandi bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe n’imyambarire y’abakobwa cyane cyane abiga mu mashuri yisumbuye ‘basigaye bambara nk’abagiye mu birori’.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), Dr. IrĂ©nĂ©e Ndayambaje, aherutse gutangaza ko iki kibazo kibahangayikishije kandi ibivugwa n’ababyeyi ndetse n’abarezi bifite ishingiro.

Yagize ati “Ni ikibazo navuga ko kiduhangayikishije kuko hari aho natwe twagiye tubona abanyeshuri bambaye nk’abagiye mu birori, umunyeshuri ukabona inzara yasize amarangi atandukanye, ugutwi kuzuyeho amaherena mbese twabonye ko ari ikibazo.”

Avuga ko mu mategeko ibigo by’amashuri yisumbuye yaba aya Leta cyangwa afashwa nayo ku bw’amasezerano, bakwiye gushyiramo ibijyanye n’imyambaro ikwiye, mu rwego rwo gusigasira indangaciro n’umuco nyarwanda.

Ikibazo cy’imyambarire y’impenure gikomeje guteza impagarara mu muryango Nyarwanda gusa abantu benshi bagifiteho imyumvire itandukanye. Bamwe baravuga bati ‘nihitabazwe umuco n’izindi ndangagaciro z’umuryango mugari mu kukivugutira umuti’ mu gihe abandi bavuga bati ‘nta kibazo kirimo kuko ni iterambere’.

Paul

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *