Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri, yahagaritse ku mirimo Shema Maboko Didier wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame, rivuga ko “none ku wa 16 Nzeri 2022, Bwana Shema Maboko Didier yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).”
Nta mpamvu yatumye uyu mugabo ahagarikwa kuri ziriya nshingano yari afite kuva mu Ugushyingo 2019 yigeze itangazwa.
Shema Maboko Didier cyakora cyo yahagaritswe mu gihe muri Siporo Nyarwanda yari ashinzwe gukurikirana umunsi ku wundi harimo ibibazo bitandukanye.
Ibi birimo umusaruro muke w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ imaze igihe yitwara nabi mu marushanwa atandukanye, ibyanatumye isezererwa na Ethiopia mu ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.
Yahagaritswe kandi mu gihe muri FERWAFA harimo ukutavuga rumwe hagati ya Nizeyimana Mugabo Olivier uyiyobora cyo kimwe na Muhire Henry usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wayo ku byerekeye amasezerano afite agaciro ka Frw miliyari 1.5 FERWAFA yasinyanye n’uruganda rukora imyenda ya siporo rwa Masita.
Perezida wa FERWAFA mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu yavuze ko batemera ariya masezerano kuko atakurikije amategeko.
Ati: “Ntabwo inzira byaciyemo yagenze neza, tuzongera dukoreshe ipiganwa.”
Ikibazo cy’aya masezerano atazwi cyatangiye kumvikana muri Nyakanga 2022, bikavugwa ko Muhire Henry yagiranye amasezerano na Masita yo kwambika Ikipe y’igihugu ubuyobozi bwa FERWAFA butabizi, kugeza aho uru ruganda rwohereje imyenda hakabura uyikura muri MAGERWA kubera ko iri shyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ryanze kuyikurayo kuko ritari rizi iby’ayo masezerano.
Uyu mugabo hagati aho we avuga ariya masezerano yakurikije amategeko, agashimangira ko inzego bireba [MINISPORTS] ari zo zizabikurikirana.

4 Responses
Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo Shema Maboko Didier wari PS muri MINISPORTS
Umwirato, agasuzuguro, kwishyira hejuru, munyangire n’izindi ngeso mbi zose yagiraga zasenye siporo y’u Rwanda bikomeye. Nagende abanze yisuzume neza, yongere afate ifirimbi nkuko yajyaga abwira abantu

Ariko se bigenda gute kugurango SG akore amasezerani meizina rya FERWAFA, president atabizi?
Rwose, uyu Muhire yagombaga kwibwiriza akagenda niba koko ariwe wabikoze