Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 4 Kamena yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange yashyikirijwe na Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo.
Umukuru w’Igihugu yahawe iyi mpamyabumenyi kubera uruhare agira mu kwimakaza imiyoborere.
Perezida Kagame nyuma yo guhabwa iyi mpamyabumenyi yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Yonsei, avuga ko ari “ikimenyetso cy’icyubahiro cyahawe u Rwanda”.
Yunzemo ati: “Ni inshuro ya kane ngeze muri Koreya ariko ni iya mbere [ngeze] muri Yonsei Campus. Nifuzaga ko ubucuti bwacu bwakabaye bwaratangiye mbere cyane. Yonsei iri muri kaminuza nziza ku Isi kandi nishimiye ko u Rwanda rwahujwe na yo.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko yishimiye kongera kubona inshuti ye magara Ban Ki-Moon wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.
Yavuze ko “Ban Ki-Moon ni mugenzi wanjye nubaha, kandi u Rwanda rufata ‘‘nk’udasanzwe”.
Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri Koreya y’Epfo.
Iyi kaminuza yashinzwe mu 1885 ifite ibigo by’ubushakashatsi 178 biyishamikiyeho.


