Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ukuboza 2024, yayoboye umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w’imikino mushya, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri ya siporo, Rwego Ngarambe, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikigega cy’igihugu muri minisiteri y’imari n’igenamigambi ry’ubukungu, Godfrey Kabera.
Mu nama yagiriye abayobozi bashya cyane cyane muri minisiteri ya siporo, Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya ko u Rwanda rurimo guteza imbere siporo ariko rugamije no kuyibyaza amafaranga, aho avuga ko siporo ari impano kandi zishobora kwinjiriza igihugu amafaranga.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati: ” Nk’uko nkunze kubivuga ndangirango mbisubiremo, indahiro ntabwo ari umugenzo gusa. Indahiro ifite uburemere bwayo, kandi bijyana n’imirimo igiye gukorwa..ubwo rero iteka iyo muri kuri iyo mirimo birumvikana ko ubwo buremere bw’iyo mirimo buba buri mu bwenge bwanyu no mu mitima yanyu mubyumva ko mugomba kubyubahiriza nubwo iteka atari ko bigenda ku bantu bose…barahira ariko ntibakore ibyo barahiriye…”
Perezida Kagame yabwiye aba ko haba hari Abanyarwanda benshi bashobora gukora iyo mirimo ariko kuba ari bo batoranyijwe baba bakwiye kubiha agaciro, ababwira ko iyo uri ku murimo uba udakwiye gushakisha impamvu ibintu byagenze nabi.
Ati: ” Hari abakunda gukoresha…nko kuvuga ngo wampaye umurimo cyangwa igihugu cyanshize imirimo, ario nticyamaye ibikoresho cyangwa nticyamaye ibikoresho bihagije. Biba bivuze iki? Iyo mirimo umuntu ahawe, haba harimo no gushaka ibikoresho, ibikoresho cyangwa amikoro igihugu gifite..amikoro ntarangiza byose…kuko ntabwo ari urwego rumwe ruriho ngo amikoro yose y’igihugu ajye muri urwo rwego oya. Amikoro igihugu gifite, adahagije, agabanwa mu nzego zose, ni ukuvuga ngo buri rwego rwose rubona ibidahagije. Igihugu ntigifite ibihagije ahubwo abantu bashingwa ibyo bashinzwe kugirango mu mikorere yabo buzuze izo nshingano bahawe, ariko habemo n’inshingano zo kongera amikoro. ni ibyo ibindi ni amgambo gusa,”
Yabwiye aba bayobozi bashya rero ko baje mu nshingano babwiwe bazi ariko niba batarabwiwe n’inshingano zo gushaka amikoro bitari byuzuye.
Yakomeje agaruka ku kamaro ka siporo mu iterambere ry’ibihugu agira ati: ” Ubu siporo ni business. Ni business ishingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro ni yo ntego yacu. Ni yo mpamvu hariho bimwe twashoboye gushyira mu buryo, kubaka ibikorwaremezo bifasha muri siporo kugirango Abanyarwanda benshi bagire uwo mwanya…hari n’ibindi byinshi byagiye byubakwa no mu turere n’ahandi…..sioro rero ifite byinshi igeza ku bantu ariko harimo n’amikoro.”
Yaboneyeho kumenyesha abashinzwe imari ko mu byo bakora batagomba kubara amafaranga gusa ahubwo bagomba no gushakisha aho amafaranga ava n’uko akoreshwa, by’umwihariko aho ava, ndetse aboneraho kwifuriza imirimo myiza abarahiye n’ubufatanye bw’izindi nzego.


