Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yamaze guhindurira imirimo Assistant Commissioner of Police Nkuranga Lynder, amusimbuza Col Jean Paul Nyirubutama.
ACP Nkuranga yagizwe Umuyobozi mukuru w’urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. Yasimbuye kuri uyu mwanya Lt Col RĂ©gis Gatarayiha wari umuyobozi wa ruriya rwego kuva muri 2018.
ACP Nkuranga Lynder wabaye Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, kuva muri Nyakanga 2020 yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza n’Umutekano byo hanze y’Igihugu muri NISS.
Ni inshingano yasimbuweho na Col Jean Paul Nyirubutama wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa ruriya rwego.
Muri Kamena uyu mwaka ni bwo Col Nyirubutama yazamuwe mu ntera na Perezida Kagame amukuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel anagirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa NISS.
Icyo gihe yari muri ba Ofisiye 47 baherukaga gusoza amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze, aho yarangije ari umunyeshuri mwiza wahize abandi.
Col Nyirubutama kandi yakoze imirimo itandukanye, irimo kuba Umuyobozi Mukuru wungirije wa Sosiyete ya RwandAir ndetse no kuba umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]



2 Responses
Perezida Kagame yahinduriye imirimo ACP Nkuranga Lynder, amusimbuza Col Nyirubutama
Ariko muvuze igice iyi nkuru! Ubwo yari Muri Afurika Yepfo, Jean Paul Nyirubutama yariyanditseho indege 2 abantu bibazaga aho yazivanye! Yagize imana we ntiyabazwa aho yavanye ayo kuzigura!
Perezida Kagame yahinduriye imirimo ACP Nkuranga Lynder, amusimbuza Col Nyirubutama
Ariko muvuze igice iyi nkuru! Ubwo yari Muri Afurika Yepfo, Jean Paul Nyirubutama yariyanditseho indege 2 abantu bibazaga aho yazivanye! Yagize imana we ntiyabazwa aho yavanye ayo kuzigura!