Kuri uyu wa 25 Kamena 2017 i Kigali, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Mussa Faki uyobora komisiyo y’umuryango w’Afurika yuze ubumwe hamwe n’itsinda ry’intiti zimufasha mu mavugurura akenewe mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Mu kiganiro aba bayobozi bagiranye, bagarutse ku mavugururwa yakozwe muri uyu muryango ashingiye ahanini ku kuba uyu muryango waharanira kwigira, buri gihugu kikajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjira mu gihugu.
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yasabye ko ibihugu bitaratanga umusanzu byakongeramo imbaraga mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 yari yatangaje ko ibihugu 21 gusa ari byo bimaze kuyatanga mu bihugu 49 bigize umuryango.

Mu bafashije Perezida Kagame gukora aya mavugurura barimo Dr. Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere; Umuhanga mu bukungu, Acha Leke; Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe, Strive Masiyiwa; Umunya-Guinée-Bissau, Dr.Carlos Lopes wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika, Cristina Duarte wahoze ari Minisitiri ushinzwe Imari n’Igenamigambi muri Cap Vert; Minisitiri ushinzwe Ubukungu, Igenamigambi ndetse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Tchad, Mariam Mahamat Nour.
Iyi nama ibaye mu gihe kuva ku itariki ya 25 Kamena kugeza kuya 2 Nyakanga 2018 hateganyijwe inama izahuza ibihugu byose bigize AU ikaba izabera mu gihugu cya Mauritania


