fqggpwrxiaei8cn.jpg

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we Nguesso wa Congo

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Congo, Denis Sasso Nguesso i Brazzaville, mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kugirira muri icyo gihugu.

Ibiro bya Perezidansi y’ u Rwanda bikoresheje Twitter byavuze ko ” Kuri uyu mugoroba Denis Sassou Nguesso yakoreheje ibirori mu rwego rwo guha ikaze Perezida Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.”

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi, abadipolomate n’abandi bari bitabiriye uwo muhango wo gusangira, Perezida Kagame, yashimiye Perezida Nguesso wamutumiye n’uburyo yakiriwe n’abo yajyanye nabo muri urwo rugendo.

Yagize ati ” Nishimiye kugaruka i Brazzaville. Ejo nzasura Oyo. Imyaka ibaye myinshi twubaka umusingi ukomeye. Amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi tuzasinya kimwe n’ibindi, byerekana umubano w’ingirakamaro uri hagati y’ u Rwanda na Congo.”

fqggpwrxiaei8cn.jpg
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Perezida Kagame yavuze ko haba mu bihe by’icyorezo cya Covid-19 no mu bindi bibazo Isi ihura nabyo, Afurika idashobora kubishakira umuti yonyine. Avuga ko ” Muri urwo rwego, ni nayo mpamvu duha agaciro ubucuti hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo n’ubwo dufitanye nyakubahwa perezida.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azasoza uruzinduko rwe kuwa 13 Mata mu gihe kuri uyu wa Kabiri ari busure ahitwa Oyo, agace bivugwa ko karimo amazu ya Perezida Nguesso.

Byitezwe ko ku munsi wa kabiri w’Urugendo rwa Perezida Kagame, azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Congo Brazzaville, nyuma yaho bakazagirana inama izitabirwa n’amatsinda y’abayobozi bakuru ku mpande zombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’abandi.

Nyuma y’iyi nama kandi hazasinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo guteza imbere ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubufatanye mu guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse ndetse n’ubukorikori.

Harimo kandi amasezerano azasinywa mu guteza imbere inzego z’umuco n’ubuhanzi, guteza imbere ubumenyi bushingiye ku burere mboneragihugu, guteza imbere imikino n’ibindi.

fqggpwpxmagwuvr.jpg

Amafoto: @UrugwiroVillage

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we Nguesso wa Congo
    Birenze ukwemera kubona Leta ya Congo ibwira abanyarwanda bamwe kuguma mu ngo zabo kubera umutekano wa Perezida Kagame. Aho kuba abanyarwanda bashishikarizwa kwakira Perezida wabo, barasabwa kumugendera kure? Ibi ni ibyo kwibazwaho!

  2. Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we Nguesso wa Congo
    Birenze ukwemera kubona Leta ya Congo ibwira abanyarwanda bamwe kuguma mu ngo zabo kubera umutekano wa Perezida Kagame. Aho kuba abanyarwanda bashishikarizwa kwakira Perezida wabo, barasabwa kumugendera kure? Ibi ni ibyo kwibazwaho!

  3. Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we Nguesso wa Congo
    Congo yibeshye izamura amabendera (full) kandi turi mu cyunamo! Ubwo se umuntu yavuga ko twifatanyije muri uku kwibuka? Ikindi nuko hari ibintu twakwita “nyirantarengwa” muri iki gihe cy’icyunamo. Nta minsi mikuru n’ibindi byishimo kuri buri munyarwanda. Biriya abanyekongo bakoreye umukuru w’igihugu cyacu ni sakirirego, kabisa!

  4. Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we Nguesso wa Congo
    Congo yibeshye izamura amabendera (full) kandi turi mu cyunamo! Ubwo se umuntu yavuga ko twifatanyije muri uku kwibuka? Ikindi nuko hari ibintu twakwita “nyirantarengwa” muri iki gihe cy’icyunamo. Nta minsi mikuru n’ibindi byishimo kuri buri munyarwanda. Biriya abanyekongo bakoreye umukuru w’igihugu cyacu ni sakirirego, kabisa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *