Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Murekezi, Jean philbert, Amb Gatete, Nduhungirehe n’Abadepite

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro za bamwe mu bayobozi bakuru bari basigaye batarahiye ubwo abandi barahiraga nyuma y’umunsi umwe ashyizeho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Abo ni Umuvunyi Mukuru , Anastase Murekezi uherutse kwemezwa na Sena ndetse n’abandi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba(EAC) Amb. Nduhungirehe Olivier, wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Izo ndahiro kandi zirimo iz’Abaminisitiri bari basigaye batarahiye barimo uw’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver Gatete n’uw’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana.

Harahiye kandi Abadepite babiri baherutse gutoranywa gusimbura abahawe imyanya muri leta. Abo Rutijanwa Uwamariya Marie Pélagie na Murara Jean Damascene basimbuye Bamporiki Edouard wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Itorero na Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.Muri uyu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Mbere, tariki ya 11 Nzeri 2017 yasabye aba bayobozi gukora mu nyungu z’abaturage.

Abandi bagize Guverinoma Nshya barahiye tariki ya 31 Kanama 2017.

Perezida Kagame yijeje aba bayobozi ubufatanye mu kazi bagiye guhuriraho n’abandi Banyarwanda.

Ati “Abayobozi bamaze kurahira mbijeje ubufatanye mu kazi bagiye guhuriraho n’abandi Banyarwanda. Mbifurije imirimo myiza. Mwebwe n’abo musanze abanyarwanda babatezeho byinshi. Namwe muzabagirire icyizere, mubakorere ibibateza imbere.”

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *