Perezida Kagame yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya, anasesa umutwe w’abadepite

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024 yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya baheruka kwinjira muri Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi baheruka guhabwa imyanya itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, anasesa umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda nyuma yo gusoza manda yawo.

Indahiro Umukuru w’Igihugu yakiriye zirimo iya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana ConsolĂ©e na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.

Yakiriye kandi iy’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari, Mutesi Rusagara n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Kabera Olivier barahiriye gutangira inshingano zabo muri guverinoma.

Abandi ni Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, Aimable Havugiyaremye, Angelique Habyarimana uheruka kugirwa Umushinjacyaha Mukuru, Umugaba w’Ingabo zishinzwe Ubuzima, Maj. Gen. Dr. Ephrem Rurangwa ndetse n’Umugaba Wungirije muri icyo cyiciro, Brig. Gen. Dr. John Nkurikiye.

Usibye kwakira izi ndahiro, Perezida Paul Kagame yanasheshe umutwe w’abadepite nyuma yo gusoza manda y’imyaka y’itandatu abawugize bari bamaze mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Uyu mutwe washeshwe kandi kubera impamvu z’amatora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Depite Donatille Mukabalisa wari uyiyoboye, yagaragaje ko umukoro, inama ndetse n’impanuro Perezida Kagame yahaye abadepite ubwo barahiraga muri Nzeri 2019 ari byo byabafashije kusa ikivi cyabo.

Yavuze ko mu myaka itandatu ishize abadepite batoye amategeko atandukanye ndetse banagenzura ibikorwa byinshi bya Guverinoma, ikindi banegera abaturage.

Mu bikorwa byagezweho yagaragaje harimo “gusuzuma no gutora amategeko agera kuri 392 harimo itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda, amategekongenga 10 ndetse n’amategeko asanzwe 381”.

Yunzemo ati: “Turishimira ko amategeko yose yari mu mutwe w’abadepite twari twiyemeje ko tugomba gusoza manda yose tuyatoye, yaratowe ndetse yoherezwa gutangazwa. Muri rusange amategeko yose yatowe agaragaza ko igihugu cyacu cyihuta mu iterambere kikanakora amavugurura hagamijwe kugendera ku muvuduko Isi igenderaho, no ku byo abaturage bakenera mu mibereho yabo na byo bigenda bihinduka”.

Yavuze kandi ko ariya mategeko agaragaza ko u Rwanda rwaguye amarembo mu gukorana ndetse no gufatanya n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Ku bijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabalisa yagaragaje ko abadepite bagiye kureba aho ibikorwa ndetse n’imishinga yashyizwe mu ngengo y’imari yifashe, ndetse bagakurikirana uburyo bishyirwa mu bikorwa kugira ngo ahari ibibazo bikosorwe ‘amazi aterarenga inkombe”.

Yavuze kandi ko abadepite bakoze ingendo zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu basura ibikorwa by’iterambere ndetse banaganira n’abaturage kuri gahunda zitandukanye za leta ndetse no ku bikorwa bigamije kubateza imbere, mu rwego rwo kubafasha kumenya uruhare babigiramo.

Perezida Kagame mu mpanuro yahaye abayobozi barahiye, yabibukijeho ko basabwa kurengera inkuru z’Abanyarwanda.

Ati: “Muhagarariye inzego zitandukanye. Inshingano mufite nkuru ni ukurengera inyungu z’Abanyarwanda bose, nta kurobanura. Ni inshingano yumvikana nk’aho yoroshye ariko iyo bigeze mu bikorwa niho bigaragarira ko biba bitoroshye ariko abantu bagomba kuzuza neza inshingano zibirimo.”

Yababwiye kandi ko “kuyobora habamo gutanga urugero abandi bakurikiza uhereye ku bo uyobora ariko n’abandi muri rusange cyane cyane abakiri bato. Muri izo nshingano habamo gufata ibyemezo bizima kuko bishoboka. Umuyobozi utagira aho afata ibyemezo aba yujuje bike mu nshingano aba afite. Kuzuza inshingano z’ibintu ukwiriye kuba ukora, bikwiriye gukorwa vuba bitagombye gutegereza.”

Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese uhabwa inshingano, aba agomba kuzirikana ko atagomba kwirebaho wenyine ahubwo agomba guhora atekereza ku nshingano yahawe n’abo ahagarariye.

Ati “Ni yo mpamvu rero, ubona rimwe na rimwe ibintu bituzuzwa uko bikwiye, kenshi, henshi ndibwira ko uyu aba ari umwanya wo kubibutsa. Ikindi, abayobozi ntabwo bagiraho ikuzo, kwitekereza gusa, ibyo ni ibintu bizima bisanzwe, kwitekerezaho, ariko no gutekereza inshingano n’impamvu ufite izo nshingano. Ikindi ni ugukorera abandi, Igihugu n’abatari muri uwo mwanya.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Umuyobozi mwiza ari umenya inshingano ze ntahore yibutswa ibyo yakabaye yakoze.

Ati: “Ntabwo byaba ko abayobozi gukora imirimo yabo bahora bibutswa buri gihe ndetse bikaba nk’aho abayobozi bumva ko hari abashinzwe kubibutsa. Igishoboka kiba gikwiriye gukorwa mu cyumweru kigakorwa mu byumweru bibiri, ukwezi cyangwa ibirenga. Wanabaza, nta we ushobora kukubwira icyabiteye, agasaba imbabazi akanavuga ko agiye kubikora.”

Yongeyeho ati: “Nkunda kubabwira ni byiza gusaba imbabazi ko ugiye kubikora, ni inshingano yawe ariko sibyo mba mbaza. Ibyo umuntu aba abaza, ni igihe gihise cyatakaye habaye iki? Ibyatakaye byashobokaga kuki utabikoze kandi ari inshingano?”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *