Perezida Kagame yakiriye Intumwa Yihariye ya Perezida Lungu wa Zambia

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 16 Nyakanga 2020, yakiriye Intumwa Yihariye ya Perezida Edgar Lungu wa Zambia, Hon. Joseph Malanji usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ni nyuma y’iminsi itatu Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Maj. Sankara akiri umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN, atangarije mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza ko Perezida Lungu yemereye umuyobozi w’ihuriro mpuzamashyaka rya MRCD-Ubwiyunge ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, amusezeranya n’indi nkunga.

Mu kiganiro Hon. Malanji yagiranye n’itangazamakuru ry’iwabo, yasobanuye ko yagenzwaga n’ikibazo cyazamuwe Maj. Sankara, cyakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi ntumwa yatangaje ko Perezida Kagame yayibwiye ko ibyo Maj. Sankara yavuze bitakwizerwa kuko ubwo yatabwaga muri yombi muri Mata 2019, byagaragaye ko yakoreye ingendo mu bihugu bitanu, bitarimo Zambia.

Guverinoma ya Zambia yiyemeje gukomeza gukora iperereza kugira ngo imenye impamvu igihugu cyabo ari cyo Maj. Sankara yahisemo ndetse na Perezida Lungu.

Ubusanzwe nk’uko Hon. Malanji yabitangaje, umubano wa Zambia n’u Rwanda uhagaze neza kandi impande zombi zirabyishimira. Ibyo Maj. Sankara ngo ntibyigeze biwuhungabanya na gato.

Minisitiri Malanji asohoje ubu butumwa nyuma y’amatangazo abiri Ibiro bya Perezida wa Zambia byasohoye ahakana ndetse yamagana ibyo Maj. Sankara yatangaje. Irya mbere ryasohotse tariki ya 14, irindi risohoka tariki ya 16 Nyakanga 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *