GolQ-CmWwAEQNWa

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Senegal

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 15 Mata, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye.

Ubutumwa bwatanzwe na Yassine Fall, Minisitiri wa Senegal ushinzwe ubufatanye nyafurika n’ububanyi n’amahanga.

Ibi byaje bikurikira ikiganiro kuri telefone hagati y’abakuru b’ibihugu byombi ku itariki ya 27 Werurwe 2025, aho bunguranye ibitekerezo ku ntambwe imaze guterwa mu gushaka amahoro mu karere, cyane cyane gahunda ya EAC-SADC ku kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abayobozi bombi kandi baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda na Senegal nk’uko bigaragara ku rukuta rwa X rwa Perezidansi y’u Rwanda.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano menshi mu nzego zitandukanye, harimo ibijyanye no gutangaza amakuru, aho Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) gifitanye imikoranire na Radiyo Televiziyo ya Senegal (RTS).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *