Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal imbere ya Real Madrid

Mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2025, ikipe ya Arsenal yatsinze Real Madrid ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri sitade ya Santiago BernabĂ©u, bityo ikomeza muri 1/2 cya UEFA Champions League ku giteranyo cy’ibitego 5-1. Ibi byishimiwe cyane n’abafana b’iyi kipe ku isi hose, harimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uzwiho […]

PSG n’u Rwanda byongereye amasezerano ya Visit Rwanda

Ikipe ya Paris Saint-Germain y’u Bufaransa na Leta y’u Rwanda, bongereye amasezerano y’ubufatanye bafitanye yo kumenyekanisha biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Iyi kipe y’i Paris yatangaje ko amasezerano mashya yasinyanye n’u Rwanda azageza muri 2028. Amasezerano yayo n’u Rwanda agena ko iyi kipe igomba kwamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo cya Stade ya Parc […]

Umuyobozi mu karera aravugwaho kunyereza Miliyoni 78 Frw za As Muhanga

Abafana b’ikipe ya AS Muhanga baratunga agatoki Mugabo Gilbert, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, bamushinja kunyereza amafaranga arenga miliyoni 78 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga gufasha ikipe. Abakunzi b’iyi kipe batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ayo mafaranga yabuze mu bihe bitandukanye, harimo miliyoni 74 Frw […]

Nyirinzu yishe umupangayi bapfuye amafaranga y’inzu

Polisi yo muri Zimbabwe irimo gushakisha umugabo witwa Crispen Marara ukekwaho kwica umupangayi we nyuma yo kumuhata ibibazo no kumukubita azira amafaranga y’ubukode atabashije kugeza kuri nyirayo. Ibi byabereye mu gace ka Zengeza, aho Marara bivugwa ko yakoranye n’abandi bantu bane bakagirira nabi Tendai Nenguwo w’imyaka 38 bamushinja kurya amafaranga ya Marara. Nk’uko Polisi ya […]

Menya uturere 10 dukennye kurusha utundi mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurirashamibare (NISR), cyashyize akarere ka Nyamagabe ku mwanya wa mbere mu dukennye kurusha utundi mu Rwanda. Ni ibikubiye muri raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi buzwi nka Household Living Conditions Survey (EICV) bukorwa ku mibereho y’abaturage. Ni Ubushakatsi bwakorwaga ku nshuro ya karindwi. Raporo y’ubushakashatsi bwa 2023/24 yerekana ko Abanyarwanda babana n’ubukene bangana na […]

Se wa Turahirwa Moses yamwigaramye

Umubyeyi wa Turahirwa Moses, Nsabimana Annicet yatangaje ko yamaze amezi ane afunze ariko ko atigeze ahohoterwa nk’uko umuhungu we yabitangaje aho yavuze ko ibyakozwe n’uyu muhungu we yabitewe n’ibiyobyabwenge byatumye yibagirwa ineza yagiriwe. Mu cyumweru gishize tariki ya 12 Mata 2025 nibwo Moses yaratunguranye atangaza amagambo yibasira Umukuru w’Igihugu, ndetse agaragaza ko atigeze yiyumvamo Inkotanyi […]

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ikaze yahuje M23 na Wazalendo mu gace ka Kabamba

Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, imirwano yubuye hagati y’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo n’inyeshyamba za AFC / M23 mu gace ka Kabamba, mu majyaruguru ya Irhambi-Katana, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiriye ahitwa Irambo, yakwirakwiriye muri centre y’ubucuruzi cya Kabamba, iherereye ku mupaka uhuza teritwari za […]

Fizi: Byibuze abasirikare 17 b’u Burundi baguye mu mirwano yabahuje na Twirwaneho

Nibura abasirikare 17 b’Abarundi bafatanya na FARDC biciwe mu mirwano ikaze yabahuje n’abarwanyi ba Twirwaneho, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo. Ingabo z’u Burundi, zikorera mu burasirazuba bwa DRC, zirimo kwishyura ikiguzi kiri hejuru muri aya makimbirane yo mu karere karimo ibibazo bikomeye. Imirwano ikaze yabaye ku wa […]

Ntazinda wari Meya wa Nyanza arafunzwe 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’akarere ka Nyanza. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu mugabo “afunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.” Meya Ntazinda Erasme yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make inama njyanama y’akarere ka Nyanza imuhagaritse ku nshingano zo kuyobora akarere ka Nyanza yari amaranye […]

Umukinnyi wa FC Barcelona y’abagore yakoze ku gitsina cya mugenzi we

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Esipanye (RFEF) ryahagaritse umukinnyi wa FC Barcelona, Mapi LeĂłn, imikino ibiri kubera imyitwarire idakwiye mu mukino wa shampiyona wahuje ikipe ye na Espanyol. Iki kibazo cyavutse mu mukino wabaye ku wa 9 Gashyantare 2025, aho ku munota wa 15 w’umukino, LeĂłn yashinjwe kugirira nabi umukinnyi Daniela Caracas wa Espanyol, ubwo bari […]

Afurika y’Epfo: Umupasiteri w’Umunyamerika washimutiwe mu rusengero yabohojwe mu gikorwa cyiciwemo batatu

Igipolisi cyatangaje ko umupasiteri w’Umunyamerika washimuswe n’abantu bitwaje imbunda bamusanze mu rusengero muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize yarokowe nyuma yo kurasana guhambaye kwaguyemo abantu batatu. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Josh Sullivan bamusanze nta nkomyi mu mujyi wa Gqeberha muri Cape y’Iburasirazuba, agace uyu mugabo w’imyaka 45 yashimutiwemo kuva ku wa Kane w’icyumweru […]

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Senegal

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 15 Mata, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye. Ubutumwa bwatanzwe na Yassine Fall, Minisitiri wa Senegal ushinzwe ubufatanye nyafurika n’ububanyi n’amahanga. Ibi byaje bikurikira ikiganiro kuri telefone hagati y’abakuru b’ibihugu byombi ku itariki ya 27 Werurwe 2025, aho […]

Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba za M23 zafashe uduce 4 twari twigaruriwe na Wazalendo

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 15 Mata 2025, inyeshyamba za M23 zongeye kwigarurira uduce tune two muri teritwari za Kalehe na Kabare (Kivu y’Amajyepfo), nyuma y’imirwano ikaze n’abarwanyi ba Wazalendo, bafatanyije n’Ingabo za Congo (FARDC). Biravugwa ko iyi mirwano yaranzwe no gukoresha intwaro ziremereye (ibisasu bya mortier) n’intwaro zoroheje, nk’uko amakuru ahaturuka abivuga, zakomeje […]

RDC: Benshi baguye mu mpanuka y’ubwato bwafashwe n’inkongi y’umuriro

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 15 Mata 2025, abantu benshi barapfuye, nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ubwato bunini bwitwa “HB Kokolo” ku Ruzi rwa Congo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko aya makuba yabaye ku mugoroba hafi y’umujyi wa Nganda Kinshasa, mu gihe ubwato bwakoraga urugendo hagati y’Icyambu cya Bolenge (Intara ya Equateur) […]

Tariki 16 Mata 1994: Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama barishwe

Muri iki gihe Abanyarwanda bakomeje iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni reka turebera hamwe bimwe mu byaranze tariki ya 16 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bimwe mu bitero byahitanye imbaga y’abatutsi  ku itariki ya 16 Mata 1994 mu gihe cya jenocide yakorewe abatutsi […]

Mukura VS yaba igiye guterwa mpaga

Umukino wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Mukura VS na Rayon Sports ku wa Kabiri, warahagaze ku munota wa 26 kubera ikibazo cy’amashanyarazi ku kibuga cya Stade Mpuzamahanga ya Huye. Amategeko ya FERWAFA, mu ngingo ya 38.3, avuga ko ikipe yakiriye umukino ishobora guterwa mpaga y’ibitego 3-0 iyo umukino uhagaze kubera umwijima uterwa n’ibura ry’amashanyarazi, hatabayeho […]

MONUSCO yasubije M23 iyishinja kurekura rwihishwa FARDC na FDLR zirenga 1,800

Umutwe wa M23 urashinja ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSCO kurekura abasirikare babarirwa muri 1,800 bo mu Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babuhungiyeho, kugira ngo bahungabanye umutekano mu mujyi wa Goma. Kuva muri Mutarama uyu mwaka ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Goma, abasirikare barimo aba FARDC na FDLR barwanaga na […]

Nyanza: Meya Ntazinda Erasme yirukanwe

Inama njyanama y’akarere ka Nyanza, ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata yirukanye Ntazinda Erasme wari umaze igihe ari umuyobozi wa kariya karere. Umwanzuro wo kwirukana uyu muyobozi wafashwe nyuma y’inama idasanzwe ya njyanama y’akarere yabaye ku wa Kabiri. Itangazo ryasohowe n’akarere ka Nyanza rivuga ko Meya Ntazinda yazize kunanirwa kuzuza inshingano ze. Riragira riti: […]