Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’akarere ka Nyanza.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu mugabo “afunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.”
Meya Ntazinda Erasme yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make inama njyanama y’akarere ka Nyanza imuhagaritse ku nshingano zo kuyobora akarere ka Nyanza yari amaranye imyaka umunani.
Aka karere ko mu majyepfo katangaje ko ihagarikwa rye rishingiye ku kuba yarananiwe kuzuza inshingano ze.


