AS-Muhanga-3

Umuyobozi mu karera aravugwaho kunyereza Miliyoni 78 Frw za As Muhanga

Sangiza iyi nkuru

Abafana b’ikipe ya AS Muhanga baratunga agatoki Mugabo Gilbert, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, bamushinja kunyereza amafaranga arenga miliyoni 78 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga gufasha ikipe.

Abakunzi b’iyi kipe batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ayo mafaranga yabuze mu bihe bitandukanye, harimo miliyoni 74 Frw Visi Meya Mugabo atigeze agaragaza aho yarengeye.

Abo bafana kandi bashimangira ko hari n’andi mafaranga arenga miliyoni enye yohererejwe kuri konti ya Mobile Money ya Mugabo, bikekwa ko yayakoresheje mu nyungu ze bwite atabanje kubimenyesha Komite iyobora AS Muhanga.

Umwe muri bo yagize ati: “Ibi tuvuga biri no muri raporo ubuyobozi bufite, kuko nta banga ririmo.”

Bavuga ko bamwe mu bayobozi batunguwe no kumenya ko amafaranga y’ikipe yanyuzwaga kuri telefoni ya Visi Meya Mugabo, bikaba byaratumye hifashishwa n’undi muntu bivugwa ko ari umugore utazwi n’iyo komite.

Ku ruhande rwe, Mugabo Gilbert yahakanye ibyo ashinjwa, ati: “Ibi bivugwa ntabwo ari byo.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert yemeje ko iyi nama yasabye ko hakorwa igenzura ryimbitse ku mafaranga yose yagiye atangwa, yaba ayavuye mu Karere ndetse n’ayatanzwe n’abafana.

Abafana ba AS Muhanga barasaba ko hafatwa ingamba zifatika kugira ngo amafaranga agenerwa ikipe atazongera gutikirira mu mifuka y’abayobozi bayireberera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *