Umubyeyi wa Turahirwa Moses, Nsabimana Annicet yatangaje ko yamaze amezi ane afunze ariko ko atigeze ahohoterwa nk’uko umuhungu we yabitangaje aho yavuze ko ibyakozwe n’uyu muhungu we yabitewe n’ibiyobyabwenge byatumye yibagirwa ineza yagiriwe.
Mu cyumweru gishize tariki ya 12 Mata 2025 nibwo Moses yaratunguranye atangaza amagambo yibasira Umukuru w’Igihugu, ndetse agaragaza ko atigeze yiyumvamo Inkotanyi zabohoye Igihugu.
Mu kuvuga ibyo kandi Moses yayatangaje KOÂ ko Se yakubiswe ikiboko ubwo yari yagiye kumusura aho yari afungiye.
Mu bindi bintu Moses yatangaje kuri iyo tariki ni uko yaraye arira ubwo yamenyaga ko Umukuru w’Igihugu azambara imyambaro yakoze.
Nsabimana Annicet ubyara Moses ni umushumba mu Itorero rya ADEPR uri mu kirihuko cy’izabukuru yatangaje ko ibyo umuhungu we yakoze bihabanye n’indagagaciro z’ibyo yamutoje.
Ati “Mbere y’uko mvuga ku ihohoterwa ndagira ngo mbabwire y’uko umubyeyi aryama uko ashaka, ariko nta byara uko ashaka. Uwo mwana mu burere twamuhaye hamwe n’abandi bana bavukana mu muryango wacu ntabwo harimo kwanga, nta vangura riba mu muryango wacu, ku buryo twari kumutoza iyo mico.”
Ku bijyanye n’ibyo uyu musore yanditse Ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko se yahohotewe, yagize ati: “Nahohotewe igihe nari mfunze, gufungwa koko byarabaye mu 1999, ni muri bya bihe n’umuntu ukwanga gusa yatungaga urutoki bakagufata, ariko ubuyobozi bumaze gushishoza basanga ko ibyo bandegaga atari byo. Hanyuma mu bushobozi bw’inzego zariho icyo gihe bafata icyemezo cyo kundekura ndataha.”
Se wa Moses avuga ko ubwo yari afunzwe yibuka ko yasuwe n’umugore we n’abana be b’abakobwa gusa kandi bakaba baragiye bamusura mu bihe bagiye bitandukanye. Ku byo rero Moses yatangaje, uyu mubyeyi atekereza ko yaba yarabyumvanye abamusuraga.
Yavuze ko ibyo Moses yatangaje by’uko yahohotewe n’Inkotanyi bakamukubita ikiboko yaje kunsura, ibyo bitabayeho’.


