Umukino wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Mukura VS na Rayon Sports ku wa Kabiri, warahagaze ku munota wa 26 kubera ikibazo cy’amashanyarazi ku kibuga cya Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Amategeko ya FERWAFA, mu ngingo ya 38.3, avuga ko ikipe yakiriye umukino ishobora guterwa mpaga y’ibitego 3-0 iyo umukino uhagaze kubera umwijima uterwa n’ibura ry’amashanyarazi, hatabayeho igisubizo mu gihe kigenwe.
Gusa amakuru ya nyuma avuga ko itsinda ry’abatekinisiye barimo ab’akarere ka Huye n’abo muri Ministeri, bari kuri Stade Huye basabwa gukora raporo ishobora gutuma Mukura VS idaterwa mpaga.
Icyemezo cya nyuma cyizatangazwa n’akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA mbere y’uko umukino wo kwishyura uba.


