Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare yakiriye mu cyubahiro mugenzi we Andrzej Duda wa Pologne uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare ni bwo Perezida Duda na Madamu we, Agata Kornhauser-Duda, bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Aba bombi bageze i Kigali bakubutse i Nairobi muri Kenya, aho bagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri.
Uruzinduko rwabo mu Rwanda ruzamara iminsi itatu nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.
Perezida Duda nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame bombi bahise bagirana ibiganiro. Byitezwe kandi ko aba bombi kandi bagomba kuyobora umuhango usinyirwamo amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Warsaw.
Ni amasezerano aza kwiyongera ku yo ibihugu byombi bisanzwe bifitanye mu nzego zirimo uburezi, igisirikare, ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.
U Rwanda kuri ubu rufite abanyeshuri barenga 1,500 biga muri Pologne; ibirugira igihugu cya mbere cy’amahanga kihafite benshi.
Umubano u Pologne ifitanye n’u Rwanda watumye muri Kamena 2022 gitangaza ko giteganya gufungura Ambasade i Kigali, nyuma y’umwaka umwe u Rwanda ruyifunguye i Warsaw.
Perezida Andrzej Duda n’intumwa zimuherekeje kandi biteganyijwe ko bagomba kwitabira ihuriro ry’abanya-Pologne ryiga ku bukungu, banasure sosiyete ya LuNa smelter y’iwabo yashoye imari mu Rwanda mu bijyanye n’ubucukuzi, ndetse banasure urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa Pologne azahita yerekeza muri Tanzania.


