Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko Perezida Paul Kagame aherutse kumenyesha Félix Tshisekedi ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusubiza ku bisasu byaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bikagwa mu karere ka Musanze.
Tariki ya 19 Werurwe n’iya 23 Gicurasi 2022 mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, haguye ibisasu bya roketi birimo icyasenye inzu n’ibyakomerekeje abaturage.
Guverinoma y’u Rwanda yahise isaba urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mbibi, EJVM, ko rwakora iperereza ryihuse kuri ibi bisasu, hakamenyekana icyari kigambiriwe ubwo byaraswaga.
Minisitiri Biruta wari uhagarariye Perezida Kagame mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) yaberaga i Malabo muri Guinée Equatorial, tariki ya 28 Gicurasi yamenyesheje abayitabiriye ko Umukuru w’Igihugu yamenyesheje Tshisekedi iby’ibi bisasu.
Yagize ati: “N’ubwo byemewe ko u Rwanda rwasubiza, twahisemo gusaba EJVM ya ICGLR ko yakora iperereza kuri ubu bushotoranyi. Reka mbwire ibi ngibi umuvandimwe wanjye wo muri Congo, ni byo ko namubwiye ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusubiza. Nyakubahwa Paul Kagame, yabwiye mu buryo bweruye ibi ngibi mugenzi we wa Congo.”
Uyu mukuru wa dipolomasi yavuze ko usibye ubu, no mu gihe kizaza u Rwanda ruzaba rufite uburenganzira bwo gusubiza urushotoye. Ati: “Haba none cyangwa mu gihe kizaza, u Rwanda nk’ikindi gihugu cyaba kiri muri ibyo bihe, ruzaba rufite burenganzira bwo gusubiza ubwo bushotoranyi.”
Iyi nama ya AU yigaga ku bibazo by’iterabwoba ndetse n’ihinduranya ry’ubutegetsi mu butubahirije amategeko byugarije umugabane wa Afurika.

6 Responses
Perezida Kagame yamenyesheje Tshisekedi ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusubiza urushotoye
Mbona gutsinda ADF na FDLR byarananiranye.Kubera ko niyo bakubiswe inshuro,bajya kwihisha mu mashyamba ya Congo,kubera ko Congo ari nini cyane.Muribuka ko ingabo za Rwanda n’ingabo za Congo ntako batagize ngo bakureho FDLR.Muribuka za Kimia I na Kimia II.Amaherezo azaba ayahe? Nobody knows what the future holds.

All our powers it can move tha groups their

Urwanda na Kongo: ninde ushotora undi? Nibyo koko: Urwanda rufite uburenganzira bwo kwihimura ku bushotoranyi bwava kuri Kongo. Gusa tumenye ko na Kongo ifite uburenganzira bwo kwihimura ku URwanda! Iyo mvugo rero ya Dr Biruta ikwiye gusesengurwa no gushyirwa mu bulyo buboneye!