Perezida Kagame yasabye Abanyaburayi kurekeraho gukomeza kwishyira hejuru

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye Abanyaburayi ko bakwiye kureka gukomeza kwishyira hejuru bumvikanisha ko ari bo bonyine bazi kubahiriza uburenganzira bwa muntu, avuga ko barwaniye ubwigenge bw’abaturage b’u Rwanda kurusha abandi kandi ibimaze kugerwaho byivugira. Ni mu kiganiro muri weekend ishize na Televiziyo y’Abafaransa, France 24.

Iki kiganiro cyatambukijwe kuri France 24 muri iyi weekend ishize cyafatiwe I Buruseli mu Bubiligi mu cyumweru gishize, kiba hagati ya Neven Mimica, Komiseri w’u Burayi ushinzwe ubutwererane n’iterambere na Perezida w’u Rwanda.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yashinje mugenzi we w’Umunyaburayi kugira ikitwa complexe de supériorité, cyangwa se kumva ko ari bo (Abanyaburayi) bari hejuru y’abandi iyo asomye ibibazo bijyanye n’iterambere n’uburenganzira bwa muntu.

Komiseri Naven Mimica avuga ko u Rwanda ari urugero ku nzego zose uhereye ku bukungu, politiki, n’ubwiyunge. Umunyamakuru wa France 24 yaje kugera aho azana ikibazo kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Neven kuri iki kibazo yavuze ko bafite uburyo baganira n’abafatanyabikorwa babo kandi ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu biri muri ibyo baganira, ati: “ Tuvuga iterambere n’uburenganzira bwa muntu icya rimwe, mu buryo bufunguye cyane kandi buhura hagati y’izo ngingo ebyiri.”

Mu gusubiza Perezida Kagame akaba yarabwiye uyu mugabo ariko ko bagomba kureka gukomeza kwiyumva nk’abari hejuru y’abandi ari bo bazi kubahiriza ikiremwamuntu abandi batabishoboye agira ati: “Ariko mugomba kurekera kwishyiramo ko muri hejuru y’abandi kwanyu, ibi byose bidafite sens ku burenganzira bwa muntu. Twe twarwaniye uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’abaturage bacu kurusha undi wese, harimo namwe mukomeje kuvuga ibyo bintu bidafite ishingiro.  Aho igihugu cyacu cyavuye n’aho kigeze birivugira.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “ Mugomba kurekeraho kubwira abandi icyo bagomba gukora cyangwa batagomba gukora, nubwo cyaba kitabashimishije. Ariko muri ba nde ?”

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *