Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame yasabye abayobozi bashya barahiye, gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda ago gukora ibintu uko babyumva, mu bushake bwabo. Izi mpanuro yazitanze mu ijambo rye mu muhango wo kurahiza abaminisitiri babiri bashya kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021. Umukuru w’igihugu yavuze ko ” abayobozi kwirinda gukorera inyungu zabo no gukora ibintu uko babishaka.” Yagize ati ” Tugomba gukora nk’uko twabyumvikanyeho, ntabwo ukora nk’uko ubyumva uganisha ku nyungu zawe bwite.” Perezida Kagame avuga ko ahubwo ibikorwa byose bigomba kuba mu nyungu z’Abanyarwanda. Mu bayobozi barahiye harimo: Gatabazi Jean Marie Vianney amaze kurahirira inshingano nshya zo kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Habyarimana Beata amaze kurahirira inshingano nshya yahawe zo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Aba Perezida Kagame yabasabye kongera imbaraga kurusha uko byari bisanzwe mu mirimo mishya bahawe. Mu ijambo rye, yongeye kwihanganisha kandi umuryango wa Perezida John Pombe Magufuli n’abaturage ba Tanzania muri rusange. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


