Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi hamwe na Joà£o Lourenà§o, ku bw’uruhare bagize mu kunga u Rwanda na Uganda byari bimaze imyaka ibiri bitabanye neza.
Yabashimiye nyuma yo gushyira umukono ku masezerano impande zombi zemerenijweho y’ubufatanye n’umutekano, hagamijwe kuvana umwuka mubi hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.
Ni amasezerano kandi basinye nyuma y’inama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019, i Luanda, yabahuje hamwe na Perezida wa Angola n’uwa Congo, bagize uruhare mu kubyunga.
Nk’uko Ikinyamakuru cyo muri Congo, Actualitecd dukesha iyi nkuru kibitangaza, ashimira abagize uruhare mu kunga ibi bihugu, Perezida Kagame yagize ati “Ndifuza gushimira Perezida Lourenà§o na Tshisekedi ku bw’akazi n’inama nziza batanze mu rwego rw’uru rugendo ruganisha ku kutwunga, Perezida Museveni nanjye ubwanjye, kugira ngo hakemurwe ibibazo byari hagati y’ibihugu byacu(…).
Yakomeje “Mbikuye ku mutima ndashimira abayobozi b’ibihugu bya Angola na Congo ku bw’umuhate wabo n’ubushake bwa kivandimwe, bakadufasha kubonera igisubizo hagati y’u Rwanda na Uganda.
Amasezerano basinyanye agizwe n’ingingo 10, agaruka ku byemeranijweho ku mpande zombi. Kanda hano usome inkuru bifitanye isano



