20260320_075613

Perezida Kagame yashimiye ‘umuvandimwe we’ Denis Sassou Nguesso

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe, yashimiye mugenzi we Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville nyuma yo gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu cye muri manda ya gatanu.

Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ndashimira byimazeyo umuvandimwe wanjye, Perezida Denis Sassou Nguesso, wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Congo. U Rwanda rwishimira ireme ry’umubano uri hagati y’ibihugu byacu byombi, ndetse no gukomeza ubufatanye bwa hafi bugamije kugera ku byo duhuriyeho no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Denis Sassou Nguesso w’imyaka 82, yatsinze amatora yabaye ku wa 15 Werurwe ku majwi 94.82%.

Ni amatora yari ahanganyemo n’abandi bakandida batandatu, akaba yarakurikiwe na Mabio Mavoungou Zinga w’imyaka 69 wagize amajwi 1,48%.

Nguesso wahoze mu ngabo zirwanira mu kirere yagiye ku butegetsi mu 1979. Yatakaje ubuyobozi mu 1992 ariko yongera kujya ku butegetsi mu 1997 nyuma y’intambara.

Mu 2015 muri Congo-Brazaville hahinduwe itegeko nshinga, hakurwaho inshuro perezida agomba kuyobora ndetse n’ibijyanye n’imyaka, bituma yemererwa kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda eshatu z’imyaka itanu.

U Rwanda na Congo bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo-Brazzaville.

Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.

Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Mu 2023, Perezida Kagame yambitse umudali w’icyubahiro Denis Sassou Nguesso wari mu Rwanda mu ruzinduko, amushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika.

Icyo gihe yanamugabiye inka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *