Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatandatu muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame na madamu we, Jeannette Kagame, bifatanyije n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma, hamwe n’abanyeshuri barenga 350 bahize hamwe n’abafatanyabikorwa mu birori byo kwizihiza imyaka 20 y’ubufatanye hagati ya Kaminuza n’u Rwanda.
Mu ijambo yavugiye muri ibi birori, Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka 20 iyi kaminuza imaze gucamo abanyeshuri barenga 700 b’Abanyarwanda ubu bari mu mirimo itandukanye.

Perezida Kagame yagize ati: “Mu mwaka wa 2006, abanyeshuri icumi ba mbere b’Abanyarwanda bagiye kwiga muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma binyuze muri gahunda ya Perezida yo gufasha Abanyeshuri. Nyuma y’imyaka 20, hari abanyeshuri barenga 700 bahize bakora mu myanya y’ubuyobozi, barimo abayobozi bakuru muri guverinoma ndetse n’abayobozi mu bikorera.”
Umukuru w’igihugu yongeyeho ko kubera ukuntu iyi gahunda ya perezida yagenze neza, kaminuza nyinshi zatangiye gutanga amahirwe yo kwiga ku banyeshuri batewe inkunga n’abikorera ku giti cyabo.”

Yakomeje agira ati: “Nk’igihugu, dutegereje gukomeza kubakira ku bimaze kugerwaho mu bufatanye bwacu bukomeye. Imyaka makumyabiri ni intambwe idasanzwe.”
Umukuru w’igihugu yasabye gukomeza ubufatanye mu kwandika igika gikurikira cy’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma.



